Hatashywe ibikorwa bitandukanye Polisi y'Igihugu yubakiye abaturage

Uyu munsi, Guverineri w'Intara, CG Emmanuel K.Gasana ari kumwe na Komiseri wa Polisi, Bruce Munyambo, inzego z'umutekano bifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare n'abaturage mu gutaha ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye byubatswe na Polisi y'Igihugu mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Mu bikorwa byatashywe uyu munsi hirya no hino muri iyi Ntara harimo; Amarerero y'abana (ECDs) 7; Ubwogero bw'inka 10; Inzu 14 zubakiwe abaturage batishoboye; Gufasha Koperative 1 y'abana bavuye mu bigo Ngororamuco yo muri Kirehe; Gutanga Mutuelle 1100; Imirasire y'izuba 1946.

Tumukunde Peace, umwe mu babyeyi bafite abana barererwa mu irerero (ECD) mu Murenge wa Rwempasha, yavuze ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bikorwa byiza Leta ibagezaho nk'amashuri, amavuriro,..ubu abana babo bakaba begerejwe irerero rizafasha mu burere bwabo.

Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yashimiye Polisi y'Igihugu yavuze ko uyu ari umunsi w'agaciro, aho Polisi n'izindi nzego bizihiza ubufatanye bwa Polisi n'abaturage mu myaka 22 Polisi imaze.

Yasabye abaturage gufata neza ibi bikorwaremezo, bagashyiraho uburyo bwo gucunga imikoreshereze myiza yabyo kugirango bibafashe gutera imbere no kwita ku burere bw'abana babo.

Komiseri wa Polisi, Bruce Munyambo wari uhagarariye ubuyobozi bwa @Rwandapolice muri uyu muhango, yavuze ko Polisi yishimira ubufatanye n'abaturage kandi ko ibihabwamo inshingano n'icyerekezo Umukuru w'Igihugu afitiye Abaturage.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye batangira amakuru ku gihe, kurwanya no gukumira ibyaha kuko nta terambere ryagerwaho nta mutekano uhari.

Back