Hatangijwe ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
Kuri uyu wa 26 Nzeri 2023, Guverineri w'Intara CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umugenzuzi Mukuru w'uburinganire Madamu Umutoni Nadine Gatsinzi, Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) Madamu Batamuriza Mireille, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Ntara n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n'abandi bafatanyabikorwa ndetse n'abaturage mu gutangiza Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire.
Mu gutangiza ubu bukangurambaga, Umuyobozi w’Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab yasezeranyije imiryango 6 yo mu Murenge wa Fumbwe yabanaga itarasezeranye byemewe n'amategeko, indi miryango 6 itishoboye yorozwa inka naho imiryango 170 ihabwa amabati yo gusakara ibiraro.
Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: "Ihame ry'Uburinganire, inkingi y'Imiyoborere myiza n'Iterambere ridaheza kandi rirambye", cyateguwe ku bufatanye bw’Intara, Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'Igihugu (GMO), Ubuyobozi bw’Uturere tugize iyi Ntara n’abafatanyabikorwa batandukanye, kikazasozwa tariki 03/10/2023.
Mu ijambo rye Umugenzuzi Mukuru w'Uburinganire Madamu Umutoni Nadine Gatsinzi yasobanuriye abitabiriye iki gikorwa ko Uburinganire ari amahirwe angana kandi asesuye ku bagore, abagabo, abahungu n'abakobwa yo gukoresha uburenganzira bwa muntu n'ubushobozi bwabo bakagira uruhare rungana mu bikorwa byose byihutisha iterambere ry'Igihugu n'Umuryango".
Umugenzuzi Mukuru w'uburinganire yanasabye inzego zitandukanye kurinda abangavu ihohoterwa rishingiye ku gitsina; Kwita ku bana bavuka ku bangavu; Kwitabira serivisi zitangwa na Isanga One Stop Center mu rwego rwo guhabwa u butabera n'ubuvuzi byuzuye kuwahohotewe.
Yashimiye imiryango yasezeranye ayisaba kuba intangarugero mu kwimakaza ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye ndetse no gufasha mu kurwanya amakimbirane agaragara mu miryango.
Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye imiryango kuganira kuko kutaganira aribyo biha icyuho amakimbirane, ihohoterwa ritandukanye, kutandikisha abana mu bitabo by'Irangamimerere n'ibindi bibazo byugarije umiryango. Guverineri w'Intara yasabye abaturage gukorera ku mihigo,buri wese akagira uruhare mu bukangurambaga bw'Umudugudu utagira icyaha, kugira indangagaciro no gushyigikira icyifuzo cya Perezida wa Repubulika cyo kugira umunyarwanda utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.