Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha byambukiranya imipaka

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 10/4/2021, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara batangiye uruzinduko mu Karere basura bimwe mu bikorwa by’iterambere byegerejwe abaturage mu mirenge ya Kiyombe,Karama na Tabagwe,anakangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Muri ubu bukangurambaga abayobozi mu nzego zegereye abaturage basobanuriwe amategeko atandukanye ahana ibyaha ndetse n'ibihano biteganyijwe ku bakoze ibyaha, basabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira kubahiriza amategeko no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta.

Abayobozi mu nzego zegereye abaturage basabwe kongera imbaraga mu guhangana n'ibyaha birimo; ibiyobyabwenge,magendu,ubujura, amakimbirane,urugomo, kwambukiranya imipaka binyuranyije n'amategeko n'ibindi bikunze kugaragara muri iyi mirenge yegereye umupaka n’Igihugu cya Uganda banirinda guha icyuho umwanzi washaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Guverineri w’Intara yasabye abayobozi mu nzego zegereye abaturage mu mirenge yasuwe, kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire hagamijwe kubyaza umusaruro ibikorwa by'iterambere nk'amavuriro, amashuri, imihanda n'ibindi begerejwe ngo biteze imbere imibereho yabo kuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifuza abaturage batekanye, abaturage bafite amahirwe angana, abaturage bateye imbere kandi bafite imibereho myiza.

Guverineri kandi yabwiye aba bayobozi kwegera abaturage no kuzirikana ibihe Igihugu kirimo by’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuko ari uguha agaciro abacu n’umwanya wihariye wo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bayobozi kandi bibukijwe gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza y’ubwirinzi n’ingamba zashyizweho n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Abayobozi mu nzego z'ibanze bo muri Kiyombe,Karama na Tabagwe bashimiye Perezida Paul Kagame ku bikorwa remezo begerejwe birimo amashuri, amavuriro, amasoko n'imihanda,bageza ibyifuzo ku bayobozi banizeza Guverineri w'Intara n’abayobozi bari kumwe ko na bo bafatanyije n'abaturage bagiye kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe, kubungabunga umutekano no kuwurinda icyawuhungabanya.

Ubu bukangurambaga buazanakomereza mu murenge wa Rwempasha, Musheri na Matimba na Rwimiyaga.

Back