Hatangijwe ubukangurambaga bwo gukangurIra abatwara ibinyabiziga guhindura imyumvire ikomeje guteza impanuka mu mihanda
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gicurasi, Guverineri Mufulukye yifatanyije n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu,Ubuyobozi bw'Uturere twa Rwamagana na Gatsibo ndetse n’abaturage muri rusange mu gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Gerayo amahoro” muri iyi Ntara. Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 52, bwitezweho kugabanya impanuka ho 80%.
Ubukanguramba bwatangirijwe muri Gare ya Rwamagana n’iya Gatsibo abagenzi bategeramo imodoka berekeza mu bice bitandukanye by'intara n'aberekeza mu mujyi wa Kigali, abatwara imodoka, za moto, abatwara amagare n'abanyamaguru bose muri rusange basabwe kugira uruhare mu gukumira impanuka no kwirinda icyo aricyo cyose gishobora kuziteza kuko uretse guhitana ubuzima bw’abantu zinadindiza iterambere ry’Igihugu.
CP Vianney Nshimiyimana yavuze ko Polisi y’Igihugu yahisemo gutangiza ubu bukangurambaga “Gerayo amahoro” mu rwego rwo kugirango kurwanya impanuka buri wese abigire ibye kuko nta muntu numwe udakora urugendo haba urukora n'amaguru, ku igare, imodoka n'ahandi Amakuru atangwa na Polisi y’Igihugu agaragaza ko mu mwaka wa 2018, mu Rwanda impanuka zahitanye abantu barenga 400 zikomeretsa abarenga 600, bikaba bigaragaza ko ku munsi umuntu umwe apfa azize impanuka. CP Vianney Nshimiyimana yavuze ko gahunda isanzwe ya Polisi y'icyumweru cyahariwe kurwanya impanuka zo mu muhanda yatumaga impanuka zigabanyuka ku kigereranyo kiri hagati ya 30 na 40% kuburyo ubu bukangurambaga bw'ibyumweru 52 bwitezweho kugabanya impanuka ho 80%.
Guverineri Mufulukye yshimiye Polisi y’Igihugu kuri ubu bukangurambaga, avuga ko hari imihanda myinshi isanzwe n'indi irimo kubakwa hirya no hino muri iyi Ntara hari n’indi iteganyijwe ku buryo hose hazaba hari imihanda (Kabulimbo n'iy’igitaka) ifasha abanyarwanda gukora, bagatera imbere abasaba kwitwararika bakirinda impanuka "Nyakubahwa Perezida Paul #Kagame yabagejejeho imihanda yabemereye ngo ibafashe gutera imbere, ariko birababaje kuba hakigaragara impanuka nyinshi, abantu usanga bantu bapfa bazize impanuka bitewe n'uburangare,no kutagira imyitwarire myiza igihe turi mu muhanda.” Guverineri Mufulukye
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Emmanuel Hatari yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwigisha no guhugura abakoresha imihanda haba iya kaburimbo n’imihanda y’igitaka no gukomeza gukaza ingamba zo kurandura ruswa kugirango amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda yubahirizwe. Mu gutangiza ubu bukangurambaga,abakoresha ibinyabiziga basabwe kwirinda amakosa akunda guteza impanuka nko kuvugira kuri telefoni utwaye, gutwara wanyoye ibiyobyabwenge, kurenza umuvuduko, abanyamagare usanga bahetse imizigo irenze ubushobozi, abanyamaguru basabwe kugenda mu muhanda bagendeye ahabagenewe. Muri ibi byumweru 52 hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga mu gihugu cyose mu kurwanya impanuka zo mu mihanda