Hatangijwe Ubukangurambaga bwiswe #TujyanemomuMihigo bugamije kwihutisha Imihigo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07/01/2020, mu Turere twose tugize iyi Ntara hatangijwe Ubukangurambaga bwiswe "Tujyane mu mihigo", bugamije gukangurira abaturage,abafatanyabikorwa n'inzego z'Ubuyobozi guhuza imbaraga mu kumenyekanisha #Imihigo no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ubu bukangurambaga “Tujyane mu Mihigo” buzamara ukwezi hakazakorwamo ibikorwa birimo kumenyekanisha imihigo kubafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere n’uruhare rwa buri umwe, gusinya imihigo ku nzego zitandukanye hagamijwe kwesa imihigo ya 2019/20.
Ibikorwa bizibandwaho muri iyi gahunda birimo kumenyekanisha imihigo ku bafatanyabikorwa batandukanye b’akarere n’uruhare rwa buri umwe, gusinya imihigo ku nzego zitandukanye kuva ku murenge, akagari, umudugudu, isibo n’umuryango, ndetse n’abakozi b’akarere, umurenge n’akagari.
Abafatanyabikorwa nabo bazasinyana imihigo n’inzego babarizwamo, mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire mu kwesa imihigo ya 2019/20.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, asobanura ko iyi gahunda ihereye mu buyobozi ariko izanagera ku rwego rw’umuryango.
Yagize ati: “Ni gahunda y’uko twese dukwiriye kujyana mu mihigo, twese icya mbere, abaturage bakayimenya, bakayisobanurirwa neza, ariko n’imihigo ikwiye gushyirwa mu bikorwa n’abaturage nabo bakayihigira.”
Imihigo Guverineri Mufulukye avuga ko ireba umuryango cyane cyane ni ijyanye n’imibanire myiza, gukemura ibibazo by’imiryango, kurera abana neza, kuba abana babasha kujya ku ishuri, kugira isuku mu muryango, n’indi.
Abaturage ba Karama bashimiye Ubuyobozi ku bikorwa by'iterambere bagejejweho birimo amavuriro y'ibanze muri buri kagari,Ibitaro bya Gatunda bemerewe na Perezida Paul #Kagame bikaba byarubatswe, Imihanda,... bavuga ko biteguye gufatanya n'Ubuyobozi mu kwesa #Imihigo