HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWA "Fresheri Ku Ishuri" ABANYESHURI N'ABARIMU BASABWA KUGIRA ISUKU UMUCO
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette,ari kumwe na Guverineri w’Intara, Rubingisa Pudence, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye batangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa “Fresheri Ku Ishuri” bugamije kwimakaza isuku mu mashuri, bwatangirijwe mu kigo cya GS Dihiro, mu Murenge wa Nyamata.
Atangiza ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w’isuku hose n'isukura ihoraho mu mashuri, Guverineri Rubingisa yavuze ko ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri buje bushimangira gahunda y'#IsukuHose imaze iminsi ikorwa mu Ntara.
Yavuze kandi ko nk'ubuyobozi bakomeza gukurikirana iyi gahunda,asaba abarimu kujya baza mugitondo bakagenzura uko abana bameze bagafata umwanya nabo ubwabo bakisuzuma mbere y’uko bareba ko abanyeshuri bigisha bafite isuku. abarimu kwita ku isuku haba mu kigo, amafunguro y'abana, …
Umunyamabanga wa Leta Madamu Irere Claudette yavuze ko ubukangurambaga bwa #FresheriKuIshuri bugamije gufasha abanyeshuri n'abarimu kugira uruhare mu Isuku, asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri kurangwa n'isuku ku mubiri, ku myambaro, mu ishuri n'aho batuye.