Hatangijwe ubukangurambaga bugamijwe kurwanya inda ziterwa abangavu n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Ku gicamunsi cyo ku wa Kano tariki ya 21/11/2019, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred
ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Hatari Emmanuel, Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Col. Rugambwa Albert bifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo umuryango VSO/Rwanda, inama y’Igihugu y’Urubyiruko n'abandi mu gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n'inda ziterwa abangavu
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe Claudian yavuze ko aka Karere katangiye urugamba rwo kurwanya inda zitateganyijwe ziterwa abangavu n'ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ariko ko kugira ngo ibi bibazo bihangayikishije bikemuke hakenewe n’imbaraga z'urubyiruko ndetse na buri wese.
Muri ubu bukangurambaga, Col. Rugambwa Albert yabwiye urubyiruko ko ubusugire bw'u Rwanda bwatabaho tudafite urubyiruko rufite ingufu n'ubuzima buzira umuze, ndetse ko ari bo ngabo z'Igihugu, ubu no mu gihe kizaza, abasaba kugira indangagaciro zikwiye no gukunda Igihugu,birinda ibiyobyabwenge.
ACP Emmanuel Hatari yibukije ko Amategeko y'u Rwanda ahana abacuruza n'abanywa ibiyobyabwenge hamwe n'umuntu uha abana inzoga n'ibisindisha,anasaba buri wese kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge,by'umwihariko mu rubyiruko,cyane muri iki gihe abenshi bari mu biruhuko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko,Robert Mwesigwa yibukije ko mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangavu hakeneye gukoresha imbaraga nyinshi n'ubufatanye bw'inzego zose, kandi ko gahunda ari uko mu mwaka wa 2020 ikibazo cy'ibiyobyabwenge n'inda ziterwa abangazo cyaba cyarangiye.
Guverineri Mufulukye Fre yashimiye abateguye iyi gahunda ndetse n'imbaraga inzego zitandukanye ziri gukoresha ngo turinde urubyiruko kuko Igihugu kitabaho kidafite urubyiruko, anasaba urubyiruko kujya bamenya gushishoza no guhitamo.
Yasabye ababyeyi gufata inshingano nk'ababyeyi, no gukurikirana abana bakamenya ibyo barimo kugira ngo bakumire hakiri kare, anizeza ubufatanye mu kurangiza ibibazo by’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda ziterwa abangavu.
Mu butumwa bwatangiwe muri ubu bukangurambaga kandi, urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere rugaharanira kugira ejo heza rutishoye mu ngeso mbi n'ibiyobyabwenge.
Uretse gutangiza ubu bukangurambaga, ngo hirya no hino mu Mirenge igize aka Karere umushinga VSO ufatanyije n’inama y’Igihugu y’urubyiruko bahuguye urubyiruko rugera kuri 90 rukazajya rufatanya n’izindi nzego mu gukomeza gukangurira urubyiruko bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge n'inda zitateganyijwe.