Guverineri Rubingisa yijeje abafite ubumuga ko ubuyobozi buzakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere imibereho yabo, hanashakwa ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara.

Kuri iki cyumweru, mu Karere ka Rwamagana hateraniye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Intara, aho abayitabiriye bari kurebera hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka 2025-2026 n'ibiteganyijwe mu mwaka wa 2026-2027, hagamijwe kuzamura imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga.

Iyi nteko rusange iyobowe na Guverineri w'Intara, Bwana Rubingisa Pudence, yitabiriwe n'abayobozi batandukanye, barimo Depite Mbabazi Olivia, uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Dr Jeanne Nyirahabimana, Abayobozi b'Uturere Bungirije bashinzwe Imibereho Myiza, abahagarariye abafite  mu nzego zitandukanye.

Guverineri yavuze ko Leta y'u #Rwanda yashyize imbaraga n'umuhate mu kuzamura imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga, binyuze mu mishinga n'inkunga bitandukanye no gushyiraho amategeko n'amabwiriza ajyanye n'uburenganzira bwabo, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza gushyira imbaraga mu  guteza imbere imibereho y'abafite ubumuga no gushakira ibisubizo ku mbogamizi zikigaragara.

Umuhuzabikorwa wa @ncpdrwanda  mu Ntara, Mutangana Felix yashimiye inzego za Leta uburyo zidahwema guteza imbere imibereho y'abafite ubumuga binyuze muri gahunda zibashyirirwaho.

Abayobozi bafite mu nshingano abafite ubumuga mu Turere tugize iyi Ntara, basabwe kurushaho gukurikirana ibikorwa by'abantu bafite ubumuga, kugira ngo ibibazo bikidindiza imibereho myiza yabo bishobore gukemuka bityo imibereho y'abafite ubumuga ikomeze gutera imbere.

Back