Guverineri Rubingisa yatangiye inshingano, yizeza ubufatanye mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage.
Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yijeje ubufatanye mu gukomeza kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage ku giti cye no ku Ntara muri rusange.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Iyi Ntara Dr Nyirahabimana Jeanne wabaye kuwa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange wasabye Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba kubakira ku bimaze kugerwaho ariko nawe agatanga umusanzu we mu kuyubaka ashingiye ku mahirwe ahari, Intara ikomeze kuba ikigega cy’Igihugu by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.
Minisitiri Kayisire yavuze ko kuba Intara y’Iburasirazuba ariyo nini mu buso ndetse ikaba ifite n’abaturage benshi ngo bikwiye kubera Guverineri mushya amaboko n’amahirwe yo kugera kuri byinshi. Yamusabye kandi gushyira imbere ubukangurambaga bugamije gufasha abaturage kumva neza gahunda za Leta no kurushaho kwiteza imbere; abaturage bakiri mu bukene, inda ziterwa abangavu, imirire mibi n’ibindi bibazo bigaragara.
Abayobozi b’Uturere nabo basabwe ubufatanye n’ubwuzuzanye n’umuyobozi mushya mu guteza imbere Uturere n’umuturage by’umwihariko bashyira umuturage ku isonga.
Umuyobozi mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul #Kagame ku cyizere yamugiriye, anashimira kuba hari byinshi Intara yamaze kugeraho, kandi ko yiteguye gukomereza aho Intara yari igeze mu gukomeza gukorera abaturage b'Intara y'Iburasirazuba .
Muri uyu muhango, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne yagaragarije abawitabiriye ishusho rusange y'Intara, Icyerekezo cy'Intara, Imishinga y'iterambere, amahirwe ari mu Ntara, ibikorwa bikenewe kwitabwaho n'ibibazo bikeneye gukemurwa.