Guverineri Rubingisa yasuye abaturage b’Umurenge wa Mwiri

Mu rwego rwo kwegera abaturage no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza basuye abaturage b’Umurenge wa Mwiri mu nteko y’abaturage yateraniye mu Kagari ka Kageyo ku wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025.

Iyi nteko yitabiriwe n’abaturage benshi, abaturage bashimiye ubuyobozi bubegera, bukabatega amatwi kandi bugashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo baba bafite.

Uwizera Esperance, utuye mu Kagari ka Kageyo, yagize ati "Kuba dushobora kuvuga ibibazo byacu mu ruhame, tukabisobanurirwa ndetse tugahabwa ibisubizo biradushimisha. Twumva ko turi kumwe n’abayobozi bacu mu rugendo rw’iterambere. Kera wasangaga ikibazo cyawe ukimarana igihe kinini utarabona uwo ukigezaho, ariko ubu tubasha kubivuga mu ruhame, abayobozi bakatwumva, ndetse hakabaho n’ibisubizo bihita bitangwa. Ibyo ni ibintu bishimishije cyane."

Mu butumwa abaturage bagejejweho muri iyi nteko, basabwe:

  • Kurinda abana imirimo ivunanye no kubajyana mu ishuri

  • Kwirinda amakimbirane n’ibiyobyabwenge

  • Kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano

  • Kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli)

  • Gukora bagamije kwiteza imbere

  • Kugira isuku mu ngo no mu midugudu

  • Kunyura mu nzira zemewe n’amategeko mu gutanga ibitekerezo n’ibibazo

  • Kwizigamira binyuze muri gahunda ya Ejo heza

Guverineri Rubingisa yashimangiye ko iyi gahunda y’inteko rusange ari uburyo bwo kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage, aho inzego z’ubuyobozi zibegera, zikabatega amatwi kandi zikabafasha kwishakamo ibisubizo.

Back