Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi gufata uyu mwanya bahawe nk’amahirwe akomeye mu kwagura ibyo bakora.
Ku wa Kane tarikiri 03 Mata 2025 muri Koleji y’Uburezi ya Kaminuza y’ u Rwanda ya Rukara iri mu Murenge wa Gahini, hateraniye Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba rusaga 600 mu Ihuriro ry’abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, rwahujwe ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kubufatanye n’ Intara y’iburasirazuba.
Iki gikorwa cyatangijwe n'imurikabikorwa, urubyiruko rusobanura ibikorwa rukorera mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ni ibiganiro byibanze ku kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi n'ubworozi mu kwiteza imbere no guhanga imirimo. Ibi biganiro kandi byitabiriwe na Guverineri w’intara RUBINGISA Pudence, Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteeri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Ngabo Brave Olivier, Abayobozi mu Turere tugize Intara, abagize inzego z'umutekano n’abafatanyabikorwa bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere NYEMAZI John Bosco aha ikaze abitabiriye iri huriro yagaragaje ishusho y’amahirwe ari mu buhinzi cyane ku rubyiruko, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu mishinga yabyo iri mu Karere, babyaza umusaruro amahirwe arimo kwihaza mu biribwa no guhanga imirimo mishya.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba yasabye uru rubyiruko gufata uyu mwanya bahawe nk’amahirwe akomeye bakanashishikazwa no kwigisha abandi batabashishe kwitabira ihuriro, bagafatanya mu gushaka ibisubizo.
Ati” Mu kwezi gushije twari turi kuganira n’urundi rubyiruko rungana nkamwe, Iwawa, Nyamagabe n’ahandi, kandi urwo rubyiruko ruba rwarize rero mubegere mubafashe muganire kandi muzafatanye mu gushaka ibisubizo, bakareba icyo umushinga bagiye gukora uje gukemura? umubare w’urubyiruko uzaha akazi?”.
Urubyiruko rwitabiriye iri huriro rugaragaza ko binyuze mu buhinzi n’ubworozi babashije guhanga imirimo bakoresheje igishoro gito, bakaba bamaze gutera imbere.