Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kongera ingufu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuwa 07 Mata 2025, Guverineri w'Intara y'Iburasirauba Pudence Rubingisa ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'abaturage muri rusange mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ruhunda, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, aho abayobozi ndetse n'abaturage babanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhunda mu guha icyubahiro imibiri y'Abatutsi 5081 bishwe muri Jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye urubyiruko gukomeza kwiga no gusonabukirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no guhangana n’abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo urubyiruko rukomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza, ziganisha ku iterambere ry’Igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yakomeje abitabiriye uyu muhango wo kwibuka, yibutsa ko Umurenge wa Gishari ubarizwamo inzibutso ebyiri bigaragaza ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe muri uyu Murenge.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimiye Leta y’ubumwe yafashije abarokotse Jenoside kongera kwiyubaka no kwigarurira icyizere. Ati ‘‘Ibikorwa byo kwibuka abacu bitubere umusingi ukomeye ari naho dukura imbaraga zo kongera kwiyubaka. Muri iyi myaka 31 ishize turashimira Leta y’ubumwe ko yongeye kugarurira abarokotse Jenoside icyizere cy’ubuzima.’’
Gishari yari icyicaro cya Komini Muhazi, ubu ni Imirenge ya Gishari, Munyiginya, igice cya Fumbwe,Muhazi n’icya Mukarange yari iyobowe na Burugumesitiri w’Umusigire Rutagengwa, utarashatse kurwana ku baturage ayoboye, baricwa abandi bakabakurikirana bakabaroha muri Muhazi. “Muri uyu Murenge wa Gishari by’Umwihariko hanabaye ingabo za MINUAR, iyo tuvuga uruhare rw’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mwe mubyumva kurusha n’ahandi. Igihe bahamaze babafashije iki? babarengeye iki? Ni izihe mpinduka mu mibereho zagaragaye?” Guverineri Rubingisa
"Umunsi nk’uyu ni ukuzirikikana ko kubera iyo Politiki mbi, abacu bishwe urw’Agashinyaguro tukaba turi aha ngo tubibuke. Turabasaba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twimakaze inzira y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, twiyubakire Igihugu cyacu nk’Abanyarwanda." Guverineri Rubingisa
Guverineri Rubingisa yibukije abaturage ba Ruhunda ko icyifuzo cyabo cyo gushyira ikimenyetso cy’Urwibutso i Kavumu kuri Muhazi aho Abatutsi benshi baroshywe muri Muhazi, cyakiriwe ndetse ko biri mu nzira yo gukorwa ku bufatanye bw’Akarere, Minubumwe na Ibuka.