Guverineri Rubingisa yasabye ubuyobozi bushya bwa PSF kuzamura ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo hakorwaga ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe y’urugaga rw’Abikorera- PSF na komite nshya iherutse gutorwa ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, wabaye kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ku biro by’Intara, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yasabye abayobozi batowe gushyira imbaraga mu gutezi imbere ibikorwa bigari by’ubuhinzi n’ubworozi kuko iyi Ntara nk’Intara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’Ubworozi

Guverineri yabagaragarije amahirwe y’ishoramari ari muri iyi Ntara nko kuba ifite ibyanya bigari byahariwe ubuhinzi n’ubworozi, ndetse ubu abafite inzuri bemerewe kuzihingamo ahangana na 70%, mu rwego rwo kongera umukamo no kubahiriza gahunda yo kororera mu kiraro.

Hari kandi imishimga migari y’ubuhinzi n’ubworozi, nka  Gabiro Agribusiness Hub, ibyanya bya Mpanga, Kagitumba, Ndego na Nasho Irrigation scheme, Gashora, na Gako Beef Project, KIIWP ya Kayonza; Imijyi yunganira Kigali ya Kirehe, Kayonza na Nyagatare n’imijyi igaragiye Kigali ya Bugesera na Rwamagana.

Iyo mishinga migari yiyongera ku biyaga 30, icyanya cy’indabo cya Rwamagana, Uruganda rukora amata y’ifu ruri i Nyagatare;  ibi byose bikaba byashingirwaho mu ishoramari mu kuzamura no kongerera agaciro ibiva mu buhinzi n’ubworozi.

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimye uruhare rugirwa n’abikorera mu bikorwa bitezimbere iyi Ntara, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byasizwe na komite basimbuye kuko ibi bikorwa bifite aho bihiriye n’iterambere.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Benedata Laurien yavuze ko bazakomeza gushyigikira gahunda ya Leta ivuga ko iterambere rishingiye ku bukungu ryubakiye ku bikorera. “Tuzubakira cyane ku byasizwe na bagenzi bacu, tuzashyira imbaraga cyane mu ishoramari rihuriweho n’ubuhinzi n’ubworozi.” Benedata 

Mu myaka ine ishize abagize Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’iburasirazuba PSF bagabiye inka imiryango 380, muri gahunda ya Girinka no gushyigikira abaturage batishoboye.

Back