Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Guverineri Rubingisa Pudence yasabye uruhare rwa buri wese mu guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yasabye buri wese kugira uruhare mu guca burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko ari icyorezo, zikaba uburozi ku baturage bitewe n’ibinyabutabire ziba zikoranwe zikaza kurangira bigiye mu nda y’abaturage kandi atariho byagakwiye kujya

Mu nama mpuzabikorwa y’Intara, yahurije hamwe komite nyobozi na Njyanama z’uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere kuwa 05 Kanama 2026, haganiriwe birambuye ku kibazo cy’inzoga z’inkorano ndetse n’ibinyobwa bitujuje uburanenge nuri wese asabwa kugira iki kibazo icye kugirango kibonerwe igisubizo kirambye.

Guverineri Rubingisa yavuze ko bamaze iminsi barabihagurukiye hakorwa operasiyo zitandukanye zanafatiwemo inzoga z’inkorano n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima bw’abaturage.

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kumenya aho bayobora neza, ahari ibyuho bivamo abantu bubaka inganda zidafite ibyangombwa zikora ibintu byangiza Abanyarwanda gukomeza kubikurikirana, bakitandukanya nazo hagamijwe kugira umuryango nyarwanda ufite abantu bazima bashobora kwiteza imbere ubwabo, imiryango yabo n’Igihugu.

Yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda izi nzoga kuko ziri kwangiza benshi.