Guverineri Mufulukye yasuye abaturage b'Umurenge wa Remera

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05/02/2019, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ACP Hatari Emmanuel n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'Abaturage b'Akagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma mu nteko y'Abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Bwana Nambaje Aphrodise yavuze ko Umurenge wa Remera ari umwe mu Mirenge ifite Abaturage b'abakozi bari mu cyerekezo cy'iterambere. Ufite ubukungu bushingiye ku buhinzi (Hagaragara imishinga yatunganyijwe yo kuhira imyaka,Amaterasi y'indinganire,...) Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro,...

Abatuye Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma bashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa by'iterambere akomeje kubagezaho birimo Umuhanda mwiza wa Kaburimbo, Ibigo by'amashuri bituriye Kaburimbo nk'Ikigo cya Nyamugali, GS Kabare,... byubakiwe Igipangu ubu abana bariga batarangara.
RUBONEKA Isaac avuga ko hari byinshi byiza bakesha bakesha ubuyobozi asaba abaturage kugira Umutima w'urukundo, gufashanya n'ineza bikaba ku isonga kugirango bakomeze kunganira Leta.

Umuyobozi w'Akarere yabwiye abatuye Umurenge wa Remera ko ikibazo cy'amazi muri aka gace kiri hafi gukemuka kuko harimo kubakwa Umuyoboro munini w'amazi muri Gatonde uzunganira isoko ya Bunono muri Kayonza yari isanzwe igaburira amazi mu gice cya Remera n'umujyi w Kibungo

Yababwiye kandi ko Ubuyobozi bw'Akarere buteganya kububakira ibikorwa remezo bitandukanye birimo isoko ryiza, gukomeza kongera umubare w'amashuri n'ibindi mu rwego rwo gukomeza kubagezaho iterambere

Guverineri Mufulukye yashimiye abaturage Umurenge wa Remera mu KarereNgomaDistrict ku ntambwe bamaze gutera mu iterambere, abizeza ko Leta izakomeza kubagezaho iterambere, abasaba kwirinda kujarajara bityo iri terambere ririmo kugezwa muri aka gace bakaribyaza umusaruro.

"Umuturage ujarajara ntashobora gutera imbere. Iri terambere riza ribasanga rikomeze kubafasha gutera imbere; murwanye Imirire mibi mu bana aho ikigaragara; mwirinde Ibiyobyabwenge, amakimbirane mu miryango kuko ibi byose ntiwatera imbere bihari". Guverineri Mufulukye

Guverineri yabwiye aba baturage kandi ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ashyize imbere Imiyoborere ishingiye ku cyerekezo cy'iterambere; ariyo mpamvu Umuhanda Tanzania-Kagitumba wubakwa; Umuhanda Ngoma-Nyanza nawo ugiye gutangira, Stade ya Ngoma yatangiye kubakwa, Hotel ya Ngoma ikaba yaruzuye kandi ko hari n'ibindi byinshi biteganyijwe

Yababwiye Ubuyobozi bwifuza ko Ibikorwa by'iterambere bigezwa ku baturage bibafasha gutera imbere, abasaba kwirinda ibibarangaza ndetse ibyo babona bitagenda bakabigaragariza abayobozi. Muri iyi nteko kamdi Abaturage bagejeje ibibazo byabo kuri Guverineri, birasubizwa ibindi bihabwa umurongo.

Back