Guverineri Mufulukye yaganirije Abanyeshuri ba Kaminuza y'URwanda ishami rya Rukara k'Ubutwari

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gashyantare 2019, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yagiranye ibiganiro ku butwarin’abanyeshuri n’Abakozi ba Kaminuza y’uRwanda ishami rya Rukara riherereye mu Karere ka Kayonza

Guverineri Mufulukye yabwiye abanyeshuri ba Kaminuza ya Rukara ko hari Intwari zitanze kugira ngo uRwanda rugere aheza ruri uyu munsi, abasobanurira ko kuba Intwari nabo nk’urubyiruko rwo muri Kaminuza bishoboka bagendeye ku mateka yaranze Intwari z'uRwanda bagaharanira kugera ikirenge mu cyazo.

Yababwiye ko Intwari ari umuntu ukurikirana ibyo yiyemeje kugeraho bikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura, mu kwihangana no mu bwitange kandi akirinda ubugwari mu migirire ye. Yabasabye kugira Indangagaciro zirimo; Kugira umutima ucyeye, Ubupfura, gukunda igihugu, kwitanga, Gukunda umurimo, kwirinda ivangura,..

Yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe bakurikiranye inshingano zabo neza kandi bagaharanira kugira uruhare mu kwitabira ibikorwa bigamije iterambere no guhindura imibereho myiza y’Abaturage nko kubakira abatishoboye binyuze mu miganda, guhugura abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye, kurinda ibyagezweho n’ibindi bikorwa byiza bazaba bari mu nzira y’ubutwari.

Abanyeshuri bavuze ko Ikiganiro ku butwari bagejejweho na Guverineri cyabafashije. Niyobuhungiro Elysee ngo yasobanukiwe ko mu gihe umuntu akoze ibikorwa byiza yaba intwari. Avuga ko ngo biteguye guhangana n’ibibazo Bihari kandi ko bifashishije ibyo bize mu ishuri bazakomeza guharanira inzira y’iterambere ry’igihugu n’Abaturage muri rusange. #Intwari2019

Back