Guverineri CG Gasana yasuye imishinga y’iterambere mu Karere ka Kirehe
Kuwa 11 Ukwakira 2022, Guverineri w'Intara CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’inzego z’Umutekano n’Ubuyobozi bw’Akarere, yasuye ibikorwa by’umushinga wo kuhirira imyaka hagamijwe ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga (ETI [Export Targeting Modern Irrigated Agriculture project]) mu Karere ka Kirehe.
Muri uru ruzinduko Guverineri yagaragarijwe aho imirimo yo kubaka ibikorwaremezo byo gukora ubuhinzi bwihurwa kuri Site ya Mpanga (659Ha) bigeze, uko imirima yateguwe ndetse n'imbogamizi zigihari kugira ngo imirimo isigaye yihutishwe uyu mushinga utangire gukora.
Robert Ndabamenye, umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, unakurikirana ibikorwa by'umushinga wa ETI, yavuze ko imirimo igeze hafi ku musozo, ku kigereranyo cya 97%, ibikoresho byinshi bizafasha kugeza amazi mu mirima byamaze gushyirwamo, ngo bitarenze Ukuboza 2022 imirimo izaba irangiye.
Guverineri yavuze ko aho imirimo yo kubaka umushinga ETI Mpanga igeze hashimishije kandi bitanga icyizere; abaturage barateguwe kandi bagize uruhare mu gutegura imirima yabo bategereje ko umushinga utangira gukora kugirango ubafashe mu gukomeza guhinga kijyambere.
Guverineri CG Gasana yasabye ubuyobozi bw'uyu mushinga wa ETI Mpanga gukomeza gufatanya n'Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu gutegura abaturage kwibumbira muri Koperative, guhinga imbuto zatoranyijwe, guhugura aba techniciens bazakomeza gufasha abaturage gucunga ibi bikorwa remezo. Uyu mushinga uzakorera mu Mirenge ya Mpanga, na Mahama na Nyamugari ku buso bungana na hegitari 7000.
Muri uru ruzinduko, Guverineri CG Emmauel K. Gasana ari kumwe n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Akarere banasuye umushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo ruzabyara amashanyarazi angana na megawati 80 zizagabanywa hagati y'u Rwanda, Tanzaniya n'u Burundi. Basuye ibice binyuranye by'uyu mushinga witezweho gutanga Megawati 80, bamurikirwa aho imirimo yo kubaka uru rugomero igeze.