Guverine Mufulukye ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyagatare District basuye abaturage b'Imirenge ya Tabagwe na Rwempasha
Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gicurasi 2019, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Mufulukye ari kumwe n'abagize inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu Karere ka Nyagatare District basuye abaturage b'Imirenge ya Tabagwe na Rwempasha baganira nabo kuri gahunda z'iterambere ndetse n'umutekano by'umwihariko.
Guverineri yabwiye abaturage ba #Tabagwe ko ibikorwa by'iterambere bemerewe na Perezida Paul #Kagame birimo kubaka ishuri rigezweho, gusana umuhanda Nyagatare-Tabagwe& kubagezaho amazi meza aturutse ku muyoboro uva kiyombe, bigomba gukorwa mu mwaka wa 2019-2020. “Abayobozi dusabwa buri gihe kuba dukwiriye kuba turi kumwe n'abaturage tuganira ku iterambere; ibikorwa byose Nyakubahwa Perezida Paul #Kagame yabemereye bigomba kubageraho kandi vuba, amafaranga yarabonetse.”Guverineri Mufulukye.
Guverineri yabwiye abaturage ko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo ibyo mukeneye byose bibagereho kandi vuba ariko namwe murasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano kugirango ibi bikorwa by'iterambere bibagezwaho hatagira uwabyangiza. Abanyarwanda tubaziho ikinyabupfura, gufatanya n'inzego no gukorana nabo ariko hari abakigaragaraho imikorere itanoze. “Nimwe mukwiriye kuba mufata iya mbere kwamagana bene abo bantu bakiri muri ibyo bibazo, kuko banduza isura yanyu.” Guverineri Mufulukye
Guverineri Mufulukye yihanangirije bamwe mu baturage ba #Tabagwe bakigaragara mu bikorwa by'ubucuruzi butemewe, abanyura mu nzira zitemewe bari muri ubwo bucuruzi, abasaba gufatanya n'ubuyobozi mu bikorwa byubaka Igihugu, birinda iyo mikorere itanoze kuko idindiza iterambere. Guverineri kandi yabwiye abaturage ba #Tabagwe ko mu Rwanda umutekano uhari, abasaba kwirinda kwambuka bajya muri Uganda mu buryo butemewe kuko abenshi bajyayo bahurirayo n'ihohoterwa kandi ko ubuyobozi butacungira abaturage umutekano bari mu kindi gihugu.
Mukagatera Laurence utuye mu Murenge wa Tabagwe yabwiye Guverineri Mufulukye ko mu kwezi kwa Nzeri 2018 umwana we w’imyaka 18 witwa Maniriho yagiye gusura umuntu muri Bweya mu murenge wa Rwempasha, agezeyo we na bagenzi be 7 babatuma muri Uganda kuzana igare none yarabuze burundu guhera icyo gihe. Umuyobozi w’ingabo mu Turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana Col Rugambwa Albert, yasabye abaturage gushyira hamwe bakarwanya abazana magendu. Ati "Iki gihugu turabizi ko mugikunda kandi ko mutakigambanira, rero nimushyire hamwe abazana magendu mubirukane nimubabona mutange amakuru.