Gatsibo-Imiryango 227 y’abatishoboye itagiraga aho iba yahawe inzu
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Mutarama 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase ari kunwe na Guverineri w’Intara y’Ibursirazuba Mufulukye Fred, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, Gen Mubarak, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Emmanuel Hatari n'abandi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo mu gutaha inzu 227 zubakiwe abatagiraga amacumbi.
Izi nzu zatashywe uyu munsi zfite agaciro ka Miliyoni 323 n'ibihumbi 475. (323,475,000Frw). Zubatswe ku bufatanye bw'Ubuyobozi, abakozi b'Akarere, inzego z'umutekano, Abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Karere ka Gatsibo District ndetse n'abaturage binyuze mu Miganda.
Minisitiri Prof Shyaka yashimiye ubuyobozi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kubaka aya mazu, cyane cyane Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo uburyo bwashyize mu bikorwa iyi gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika igamije guhindura imibereho y’abanyarwanda kugirango abafite intege nke, abadafite aho baba bahabone avuga ko ariko igishimishije ari uko bigaragara ko muri Gatsibo barimo kubikora neza kurusha abandi benshi.
Yavuze ko uruhurirane rw’imbaraga n’Ubufatanye bw’abaturage,abakozi ba leta, abikorera,abacuruzi, inzego z’umutekano, Koperative,amadini n’amatorero, imiryango itari iya Leta aricyo gituma bakora neza kurusha utundi Turere bakagera kuri gahunda vuba kandi ukabona ko baabikoze neza ashimira ubuyobozi bw’Akarere n’inzego bakorana kuri iyi mikorere myiza.
Bajeneza Telesphore w’imyaka 62 ni umwe mu baturage bashyikirijwe izi nzu yavuze ko amaze imyaka 20 acumbika ariko ashimira ubuyobozi bwiza bwamwubakiye inzu. Ati: “Naracumbitse kugeza ubwo bansohoye mu nzu ndabinginga ngo mbahingire baranga, mfata inzira ndagenda ijoro ryagera tugashaka ahantu turara nko kwibaraza ry’inzu y’umuturage atanabizi, igihe kigeze Leta y’ubumwe intekerezaho rero barampamagara none mbonye inzu, ubu ndaryama nkasinzira.”
Yabasabye kandi ko aya mazu meza bahawe uyu mwaka wa 2020 wazarangira buri wese afite ibigega bifata amazi; kugira akarima k’igikoni ndetse aho bishoboka bakagira uburyo bwo guhingira hamwe no kugira igikumba rusange mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiteza imbere.