Ba Guverineri b’intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo bagiranye ibiganiro na bagenzi babo b’Intara za Kirundo na Muyinga zo mu Burundi

Kuri  uyu wa mbere tariki ya 25/10/2021, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera uhuza u Rwanda n'u Burundi hateraniye inama yahuje ba Guverineri, CG Emmanuel K. Gasana w'Intara y'Iburasirazuba na Guverineri Kayitesi Alice w'Intara y'Amajyepfo na ba Guverineri Albert Hatungimana w'Intara ya Kirundo ari kumwe na Guverineri Jean Claude Barutwanayo w'Intara ya Muyinga zo mu gihugu cy'u Burundi n'intumwa bari bayoboye, hagamijwe kunoza umubano hagati y'Intara zombi

Ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano hagati y'impande zombi no gushakira umuti bibazo bigenda bigaragara bishingiye ku kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’ amategeko n'ibindi byaha. Ibi biganiro byitabiriwe kandi n'Abayobozi b'inzego z'umutekano, Abayobozi b'Uturere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera, Nyanza na Gisagara duhana imbibi n'izi Ntara za Muyinga na Kirundo zo mu gihugu cy'u Burundi.

Guverineri avuga ko muri iyi nama gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo by’umutekano ku mupaka kandi biri mu bushobozi bw’abayobozi b’izi Ntara.

Guverineri w’Intara CG Gasana Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’ibihugu byombi hari ubushake bwa politiki bwo kunoza umubano, ndetse ko byagiye bidindizwa n’icyorezo cya COVID-19. Yongeyeho ko abayobozi b’impande zombi biyemeje gufatanya byimbitse mu gukemura ibibazo bigenda bigaragara biri mu bushobozi bw’izi nzego.

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, yavuze ko biyemeje kubungabunga umutekano ku mpande zombi bizakomeza yaba mu nzego ziwucunga, iz’uturere n’imirenge bihana imbibe, guhanahana amakuru ku gihe kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaruka.

Nyuma y'ibiganiro byahuje aba bayobozi, hafashwe imyanzuro itandukanye, irimo gukora ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire y'abaturage ku mategeko agenga umupaka; Abayobozi b'izi ntara kujya bahura inshuro imwe mu gihembwe kandi abayobozi ku rwego rw'Uturere ndetse n'Amakomini bihana imbibi mu Burundi nabo bakajya bahura; ubufatanye mu kurwanya abakora ibyaha mu guhugu cyabo bagahungira mu kindi gihugu; ubufatanye mu guhangana ikwirakwira cy'icyorezo cya covid19;gutegura ibikorwa bihuriweho by’imyidagaduro nk'imikino n'ibindi.

Back