Amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2026 ageze ku rwego rw’Intara
Guhera ku wa Gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, haratangira imikino ya ¼ mu mupira w’amaguru mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2026 ku rwego rw'Intara, aho amakipe ahagarariye Imirenge yabaye iya mbere mu Turere azahurira ku masitade ari mu turere twa Bugesera, Ngoma na Nyagatare.
Mu nama yayobowe na Guverineri w’Intara, Pudence Rubingisa ku wa 18 Gashyantare, yasabye abayobozi bashinzwe gutegura aya marushanwa kubahiriza amabwiriza, hirindwa uburiganya ndetse npo guharanira kwegukana ibikombe ku rwego rw’Intara no ku rwego rw’Igihugu
Mu bagore tariki ya 27 Gashyantare 2026, mu bakobwa, Umurenge wa Musheri uhagarariye Akarere ka Nyagatare uzahura na Rurenge uhagarariye Akarere ka Ngoma, kuri sitade y' Akarere ka Nyagatare naho Ikipe y’Umurenge wa Gahara ihagarariye Akarere ka Ngoma ikine na Nyakariro ihagarariye Akarere ka Rwamagana kuri sitade ya Ngoma iyi mikino ikazatangira saa saba zuzuye.
Mu bahungu, kuri sitade ya Nyagatare tariki ya 27 Gashyantare 2026, Saa cyenda hazabera umukino uzahuza umurenge wa Remera uhagarariye Akarere ka Ngoma n'uwa Tabagwe uhagarariye Akarere ka Nyagatare. Uwo munsi Umurenge wa Kigarama uhagarariye Akarere ka Kirehe uzahurira n'uwa Gishari wo mu karere ka Rwamagana umukino uzabera kuri sitade ya Ngoma. Imikino y’abahungu ikazatangira saa cyenda z’amanywa.
Tariki ya 2 Werurwe kuri sitade y'Akarere ka Bugesera,mu bagore, Ikipe y’Umurenge wa Gitoki ihagarariye Akarere ka Gatsibo uzahura n'Umurenge wa Rweru uhagarariye Akarere ka Bugesera.
Mu bagabo, tariki ya 2 Wururwe, ikipe y’Umurenge wa Ruhuha uhagarariye Akarere ka Bugesera izakina n’Umurenge wa Murambi ihagarariye Akarere ka Gatsibo guhera saa cyenda kuri stade ya Bugesera.
Ku itariki ya 06 Werurwe 2026, ikipe y’Umurenge wa Gatore uhagarariye Akarere ka Kirehe izahura n’iy’Umurenge wa Murundi uhagarariye Akarere ka Kayonza guhera saa saba kuri stade ya Ngoma naho mu bahungu, ikipe y’Umurenge wa Mukarange ihagarariye Akarere ka Kayonza izahura n’izaba yaravuyemo ariko yaratsinzwe neza (best looser).
Mu yindi mikino izakinwa muri aya marushanwa harimo umikino w’abantu bafite ubumuga (Sittball), uzabera i Rwamagana kuwa 14 Werurwe 2026; umikino wo gusiganwa ku magare (Cycling), uzabera mu karere ka Gatsibo tariki ya 17 Werurwe 2026 naho umukino wo gusiganwa ku maguru (Athletics), gusimbuka ukiramende no kubuguza, bizabera mu Karere ka Ngoma, tariki ya 20 Werurwe 2026.
Gutangiza amarushanwa ku rwego rw’Intara bizabera kuri stade ya Nyagatare kuwa 27/02/2026 naho imikino ya nyuma isoza amarushanwa (Finals ) mu mupira w’amaguru mu bakobwa n’abahungu (Football), imikino y’amaboko (Basketball na Volleyball) bikazaba tariki ya 29 Werurwe 2026 kuri stade ya Ngoma.