Amarushanwa y’Umurenge Kagame cup 2019 yashojwe abatsinze basabwa kurushaho gukaza imyiteguro kugira ngo bazaheshe ishema Intara.

Mu muhango wo guhemba amakipe yabaye aya mbere mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2019 ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019, Guverineri Mufulukye Fred yashimiye abatwaye ibikombe abasaba kurushaho kwitegura kugirango bazabashe guhagarariye neza Intara.

Yashimiye Abakinnyi, Abayobozi n’abandi bose bitabiriye iyi mikino n’abagize uruhare mu kuyitegura byatumye agenda neza, asaba amakipe ya mbere gukomeza kwitegura, kugira ishyaka, kugira Discipline no kwiyemeza ndetse kugirango bazahagararire intara neza, ibikombe bizatahe mu Ntara y’Iburasirazuba. Yabasabye kuzirikana ko iki ari igikombe cy’imiyoborere ishingiye ku miyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul #Kagame.

Imiyoborere irangwa na Discipline, kutagira amanyanga cg uburiganya ubwo aribwo bwose abasaba kwirinda uburiganya ubwo aribwo bwose kandi ko uwo bizagaragaraho tuzamuhana. “imiyoborere myiza irangwa no gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko, kugira indangagaciro, ariyo mpamvu tubasaba kuzarangwa nabyo no mu marushanwa mugiye guhagarariramo intara ku rwego rw’Igihugu”. Guverineri

Mufulukye Guverineri Mufulukye yasabye abaturage ko imikino #KagameCup2019 ibafasha gukomeza guharanira ihame ry'imiyoborere myiza, bagaharanira kuba inyangamugayo,kugira ikinyabupfura, kurangwa n’ubumwe. yasabye urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge,inda zitateganyijwe n’izindi ngeso mbi.

Mu mupira w'amaguru w'abakobwa umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo watsinze uwa Rwinkwavu mu karere ka kayonza kuri penalty 4-3, naho mu bahungu Umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare watsinze uwa Remera mu karere ka Ngoma 1-0. Muri Basketball , ilipe y'abagabo yo mu karere ka Ngoma District yatsinze iya Bugesera Rwanda 79-61 naho muri Volleyball, ikipe ya KireheDistrict y'abagabo yatsinze iya Bugesera amaseti 3-0. Muri Basketball na Volleyball mu bakobwa, amakipe yo mu Karere ka Gatsibo District niyo yegukanye intsinzi akaba ariyo azahagararira Intara ku rwego rw'Igihugu.

Mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru ya “Athletisme”abasiganwaga baturutse mu Turere basiganwe ku ntera ya 5Km, 3Km, 1500m, 100m, abaje mu myanya ya mbere akaba aribo bazahagararira Intara ku rwego rw'Igihugu. Mu mukino wo gusiganwa ku magare, ikipe ihagarariye Akarere ka Rwamagana niyo yegukanye umwanya wa mbere, ikazanahagararira Intara mu marushanwa yo ku rwego rw'Igihugu.

Back