Abikorera barasabwa kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda
Kuri uyu wa 09 Nzeri ku kibuga cya Polisi mu Karere ka Rwamagana hashojwe imurikagurisha (Expo) rya 14 ry’Intara y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’abamurika ibyo bakora 280 baturutse mu mpande zose z’Igihugu n’abanyamahanga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimiye abitabiriye iyi Expo, yakomeje agira ati: “Abikorera turabasaba gushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda nk’Intara ifatwa nk’ikigega cy’Igihugu mu buhinzi n’ubworozi, ni ngombwa kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyi Ntara yacu.”
Guverineri Rubingisa yakomeje asaba ababishoboye gushora imari mu byanya by’inganda, kubyaza umusaruro ibiyaga bisaga 30 biri mu Ntara, birimo imijyi yunganira Kigali ifite amahirwe menshi mu miturire, ubukerarugendo n’ibindi.
Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera- PSF mu Rwanda, Ruzibiza Stephen yashimye uko iyi Expo y’Iburasirazuba yagenze, anashimira ubuyobozi bw’intara bufatanyije n’ubwa karere batanze ikibanza cya Hegitari 3 kizaba ari umwihariko w’ibikorwa bya Expo ndetse ubu hakaba hagiye kwigwa uko icyo cyanya cyazatunganywa.
Ndayambaje Janvier wavuze mu izina ry’abandi bamuritse ibikorwa byabo, yavuze ko bishimiye uburyo bacuruje cyane ndetse anashimira PSF ku kuba yaremeye ubusabe bwabo, Expo ikava ku minsi 15 ikagera ku minsi 23 bemeza ko bahakuye ubunararibonye mu byo bakora.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko abantu babashaga gusura bari hagati 4000 na 6000 buri munsi, bigaragaza ko iri murikagurisha rimaze kugera ku rundi rwego, ashimira ubufatanye bw'inzego bw'inzego mu gutuma iri murikagarisha rigenda neza.
Mu gusoza iri murikagurisha, hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ubuyobozi bw’Intara, Uturere n’abayobozi ba PSF mu turere, agamije kunoza ubufatanye burambye hagati y’ubuyobozi bw’inzego za Leta mu Ntara, abaturage n’abikorera muri rusange. Muri ayo maserarano harimo gushyiraho komite isuzuma ibikorwa bizakorwa, ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.