"Abayobozi twisuzume turebe ngo ubu birapfira he kuba hakiri ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'umwana". Guverineri CG Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi mu byiciro bitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abafatanyabikowa gushyira hamwe imbaraga mu gusuzuma impamvu ituma hakigaragara ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’umwana no gufata ingamba zo kubikemura.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe, ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bat, wizihirijwe mu Karere ka Gatsibo ku wego rw’Intara. 

Iki gikowa cyitabiriwe na Guverineri w'Intara CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru  w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) Umutoni Gatsinzi Nadine, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza mu Turere tugize iyi Ntara n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu kwizizihiza uyumunsi , aba bayobozi mu nzego zitandukanye basuye urugo mbonezamikurire rukorera mu rugo rwatoranyijwe ndetse banasura n’urugo mbonezamikurire rudaheza rwakiriye n'abana bafite ubumuga kandi bahabwa serivisi zibagenewe mu Murenge wa Ngarama hagamijwe kureba uko zikora no kuganiriza  abazirereramo.

Guverineri CG Gasana yibukije abayobozi mu byiciro bitandukanye baje kwizizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato, ko Perezida wa Repubulika yatanze umurongo ati "Ntabwo dushaka igihugu kigwingiye", asaba buri wese kugira uruhare mu guhangana n'ibibazo bikigaragara.

"Nk'abayobozi twisuzume turebe ngo ubu birapfira he kuba hakiri ibibazo bibangamiye uburenganzira bw'umwana, nk'imirire mibi mu bana, gusambanya abana, ubuzererezi, abana batiga,........dufatanye twese kurera no kurinda abana icyabahungabanya". Guverineri CG Gasana.

Guverineri kandi yashimiye bamwe mu babyeyi n'abandi bafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kugira uruhare mu gushyigikira gahunda y'ingo mbonezamikurire y'abana bato, kuko batanga umusanzu ukomeye mu kurerera igihugu no kubaka ejo hazaza heza hacyo.

Back