Abayobozi bo mu Rwanda n’u Burundi bahuriye mu biganiro byo gutsura umubano
Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana n'uw'Intara y'Amajyepfo Mme Kayitesi Alice n'abandi bayobozi batandukanye bagiranye inama na Mugenzi wabo wo mu Ntara ya Kirundo mu Burundi, Bwana Albert Hatungimana n'itsinda yaje ayoboye, hagamijwe gutsura umubano hagati y'impande zombi.
Iyi nama yabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, ije ikurikira iyahuje ba Guverineri CG Gasana w'Intara y'Iburasirazuba n'uw'iy'Amajyepfo mu Rwanda Mme Kayitesi Alice na ba Buramatali (Guverineri) b'Intara ya Kirundo n'iya Muyinga zo mu Burundi n'abandi bayobozi ku itariki ya 25/10/2021.
Abayobozi b’Intara zihuriye ku mipaka y’ibihugu byombi bishimira intambwe imaze guterwa mu gutsura umubano, ndetse n’ubushake bwa Politiki bugaragara ku mpande z’ibihugu byombi hagamijwe gushakira umuti ibibazo bihari.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana yavuze ko uku guhura kw’abahagarariye Intara gufite byinshi kuvuze ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi kandi kubaye nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.
Yagize ati”Abayobozi b’igihugu cyacu n’icy’abaturanyi barangajwe imbere n’abapererezida b’ibihugu byombi, ubushake bwa politiki buranga ibihugu byombi butugejeje aho turi uyu munsi aho duhura, tugafatanya gutekerereza abaturage bacu ibyabageze ku iterambere, ibyabageza ku cyizere,ku buzima bwiza, umutekano n’ibindi.”
Mugenzi we w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, nawe yashimangiye ko uku guhura kuza kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yagize ati”Ifuni ibagara ubushuti ni akarenge, inzego zidukuriye, abatuyoboye nabo bari mu nama muri wa muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, barimo barabonana, natwe rero turi gushyira mu bikorwa ibyo dusabwa nk’abayobozi.”
Mu bandi bayobozi bitabiriye ibi biganiro byabereye ku mupaka wa Nemba ku ruhande rw’u Rwanda harimo; abayobozi b'inzego z'umutekano, Abayobozi b’Imirenge n’Utugari bihana imbibe n’u Burundi , inzego z'ubuzima, abayobozi b'Uturere twa Bugesera, Gisagara na Nyanza duhana imbibi n'Intara ya Kirundo yo mu Burundi.
Ku ruhande rwa Kirundo, iri tsinda ryari riyobowe na Bulamatari (Guverineri) wa Kirundo, Bwana Albert HATUNGIMANA, yitabirwa n’inzego z’umutekano n’abayobozi ba za Komine za Busoni, Kirundo, Bugabira, Ntega, Vumbi, Gitobe na Bwambarangwe ya n'Amazone akora ku mupaka.