Abayobozi b'inzego z'ibanze basinye imihigo biyemeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha

Abayobozi mu nzego zegereye abaturage bahigiye gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, ihohoterwa iryo ari ryo ryose n'ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yagiriraga ruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba kuva kuwa kugeza kuwa abayobozi mu nzego z’ibanze basinyiye imbere ye imihigo biyemeza kurushaho gushyira ingufu mu kubungabunga umutekano.

Abakuru b’imidugudu ndetse n’abaturage bahagarariye abandi basinyanye imihigo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ab’Imirenge ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere biyemeza kurwanya ibiyobyabwenge, kutabikoresha, kutambutsa amatungo cyangwa ibiribwa, kutambuka umupaka banyuze mu nzira zitemewe, kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose no gutangira amakuru ku gihe bakumira ibyaha bitaraba. Biyemeje ko utabyubahirije azabihanirwa n’amategeko.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Tabagwe aho umuyobozi w’umuryango (urugo), yasinyanga imihigo n’umukuru w’umudugudu na we akayisinyana n’Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’akagari, uyu na we akayisinyana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iki ari igikorwa abaturage biyemereye ubwabo hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge, magendu ndetse n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bidashoboka ko umudugudu wacururizwamo ibiyobyabwenge uwuyobora atabizi ahubwo rimwe na rimwe usanga hari abakingira ikibaba ababicuruza kubera ikintu runaka baziranyeho.nAvuga ko abatazashyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi mihigo bazagawa kandi ko kugaya umuntu bijyanirana no kuvanwa mu kazi ndetse no kugayirwa mu muryango.

Minisitiri Gatabazi avuga ko umuyobozi bazasanga umudugudu ayobora ucururizwamo ibiyobyabwenge akwiye kuvanwa mu nshingano.

Ati “Ubundi ibiyobyabwenge ntibyacururizwa mu mudugudu n’ibi by’utubari mu gihe cya Covid-19 umukuru wawo atabizi, kuko inkoko irabura bakabimenya, ihene ikabura bakabimenya, igitoki bacyiba agatanga raporo”.

Akomeza agira ati “Nta mpamvu wavuga ngo hari ibiyobyabwenge, nta mpamvu haba magendu ngo ntibimenyekane. Twumvikane n’abayobozi b’imudugudu n’ab’utugari n’imirenge ko umuyobozi w’umudugudu basanze ibiyobyabwenge mu mudugudu we bicururizwamo atarabitanzeho raporo akwiye kuvaho”.

Nacyanzi Harriet, umuyobozi w’umudugudu ntangarugero wa Gikoba avuga ko bari basanzwe barwanya ibiyobyabwenge ariko noneho kuva babihigiye bagiye kurushaho kubishyiramo imbaraga. Avuga ko bidashoboka ko ibiyobyabwenge bitacururizwa mu mudugudu umuyobozi wawo atabizi ahubwo haba hari ikintu babiziranyeho.

Agira ati “Aba amuzi usibye ko hari abandi babyirengagiza cyangwa ugasanga hari abandi bakorana, akagira akantu amuha agaceceka nk’umuyobozi akamuhishira ariko ubundi ntibiyoberana.” 

Nacyanzi avuga ko kuba abaturage nabo basinye imihigo yo kurandura ibiyobyabwenge na magendu ngo bizatuma nabo batinya kwitandukanya n’abayobozi mu guhangana n’icyo kibazo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bumvikanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Iburasirazuba ko bagiye gufatanya guhangana n’abatwara ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza kuko ngo mbere hari icyuho kuko buri wese yarebaga intara ye.

Ikindi ariko gikomeye ngo ni uko mu kwigisha abaturage kureka guha icyuho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane inzoga ya kanyanga, hakwiye kwibandwa ku ngaruka mbi zo kuyinywa kuko hari ingero baba bazi z’abo yishe n’abo yakenesheje cyangwa yasenyeye ingo.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, avuga ko umwaka wa 2020, Akarere ka Nyagatare abantu 1,208 bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge na magendu, yongeraho ko mu mezi atatu ashize hamaze gufatwa abakora ibyaha nk’ibyo 250.

Yasabye abaturage kubyirinda kugira ngo batagerwaho n’ibihano uretse ko ngo bakwiye no kubyirinda kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Back