Abayobozi b’Intara ya Kagera muri Tanzania bari mu ruzinduko mu Rwanda
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Ntara ya Kagera muri Tanzania ryatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe gutsura umubano no kwigiranaho muri gahunda zitandukanye.
Itsinda ry’aba bayobozi ryakiriwe ku Mupaka wa Rusumo ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 12 Nzeri 2023. Riyobowe n’Umuyobozi w’Intara ya Kagera, Fatma Abubakar Mwassa, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze, iz’umutekano n’abahagarariye abikorera.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, yavuze ko aba bayobozi baje gusura u Rwanda nyuma y’aho muri Gashyantare abayobozi bo mu Burasirazuba bagiyeyo banahafatira imyanzuro irindwi irimo gufatanya mu mutekano, gusangira amakuru, guhahirana n’ibindi.
Yagize ati “Ubu rero baje kugira ngo turebe imyanzuro irindwi twafashe icyo yagezeho, kuko ibihugu byacu birifuza ko twihutisha imikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere ry’abaturage bacu. Ubwo rero byari ngombwa kugira ngo na bo bashobore kuza, mu buryo bwo kugira ngo barebe u Rwanda, barebe icyo tubarusha twigiraneho twese.”
Yavuze ko bazareba amahirwe ari mu bucuruzi mu Rwanda ndetse bakazanagira ibyo biga mu byiciro bitandukanye by’ibintu byose bazasura ku buryo bazasubirayo hari byinshi bize bagenda bakabishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko abayobozi bazagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bigamije kurushaho kunoza ubuhahirane, imikoranire no kubungabunga umutekano hagati y’izi ntara zombi.
Kuri uyu wa Gatatu, aba bayobozi barasura imishinga y’iterambere irimo Icyanya cyuhirwa cya Nasho, banakorane inama n’abayobozi b’Intara.
Ku wa Kane bazasura Umushinga wa "Gabiro Agribusiness Hub" wo kuhira imyaka, uruganda rukora amakaro mu mabuye ndetse habe n’ibiganiro bizahuza abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’abo mu ya Kagera. Ibi biganiro bizaba bigamije kunoza imikoranire hagati y’abikorera bo ku mpande zombi no guteza imbere ishoramari.
Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yagiriye mu Ntara ya Kagera muri Gashyantare 2023, ahafashwe imyanzuro irimo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano, guhanahana amakuru, ubuhahirane n’ibindi hagamijwe iterambere ry’abaturage b’Intara zombi.
Kuva mu Ugushyingo 2011, Intara y’Iburasirazuba yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Intara ya Kagera yo muri Tanzania bugamije guteza imbere ubuhahirane ku mpande zombi