Abayobozi batandukanye bitabiriye ihuriro rigamije gufata ingamba ku iterambere ry'Imijyi mu Ntara y'Iburasirazuba

Kuwa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo za Minisiteri, Ibigo bya Leta n'abafatanyabikorwa batandukanye bateraniye mu Karere ka Nyagatare, mu Ihuriro ku Iterambere ry'Imijyi mu Ntara y'Iburasirazuba

Abitabiriye iyi nama barebeye hamwe hamwe uburyo bwo kunoza imiturire mu Ntara y'Iburasirazuba.

Guverineri Pudence Rubingisa yasabye abitabiriye iri huriro gufata ingamba zigamije kunoza imiturire muri iyi Mijyi, ikubakwa mu buryo bujyanye n'igihe ikaba imijyi ikura, yubatse neza bijyanye n'igihe hanubahirizwa imyubakire ibungabunga ubutaka n'ibidukikije.

Dukwiye kwibaza tuti “Uyu mujyi turawubona hehe mu myaka 20 cg 30 iri imbere bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu 2050. Dukwiye kwibaza tuti ese izi nganda zizaza hano, ari izitunganya umusaruro n'izikora ibindi bikenewe turabategenyiriza iki, amashyamba yacu azajya he kugirango imijyi izabe ari imijyi ituwe neza ifite ubuhumekero bwiza, ibyanya by'imyidagaduro,…” Guverineri Rubingisa

Ibarura rusange ry'abaturage rya 2022 ryagaragaje ko iyi Ntara ariyo ituwe n'abaturage benshi (3.5); ndetse biteganyijwe ko mu mwaka wa 2040 iyi Ntara izaba ituwe ku gikimo cya 75%, ni Intara ifite imijyi itatu yunganira Kigali (Secondary cities) ariyo Nyagatare, Kayonza na Kirehe ndetse n'imijyi 2 igaragiye Kigali (Satellite Cities) ariyo Bugesera na Rwamagana, Imishinga minini y'iterambere irimo gukorwa hirya no hino mu Turere tugize Intara, Intara ifite ibiyaga byinshi bisaba ubufatanye mu gushyiraho Ingamba zituma iterambere rigerwaho nk'uko byateganyijwe.

"Imijyi yacu irihuta mu iterambere, ubwiyongere bw’abaturage, ni Intara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n'ubworozi; ni gute iri terambere rijyana no kubungabunga ubutaka kugirango Intara ikomeze kubona umusaruro wifuzwa?" Guverineri Rubingisa.

Mu ijambo risoza Ihuriro mu iterambere ry’imijyi yo muri iyi Ntara yagejeje ku baryitabiriye (ihuriro), mu izina rya Ministiri w'Ibikorwa remezo; Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing authority - RHA), Alphose Rulaburandekwe yibukije ko ari inshingano za buri wese kunoza ibyo ashinzwe kugira ngo iterambere ry’imijyi ndetse n’igihugu muri rusange rigerwaho. 

Yashimangiye akamaro ko gukorera hamwe (collective effort) mu kubaka iterambere rirambye, ndetse yizeza abitabiriye iri huriro ko mu bufatanye n'izindi nzego, ibyinshi mu bibazo byagaragajwe bibangamira iterambere ry'imijyi biri kuvugutirwa umuti.

Back