Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abaturage ba Bugesera mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira imibiri y'abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 15/04/2019, Prezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage b'Akarere ka Bugesera mu muhango wo kwibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kunamira imibiri y'abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.
Umuyobozi wa w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace kahoze ari Komine Kanzenze kari karimo abatutsi benshi, yatangiye cyera ndetse hanakorewe ubwicanyi ku batutsi mu mwaka wa 1992, Abatutsi 567 barishwe. Uyu muyobozi yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, biha abanyabugesera gutekereza aho Akarere kavuye kakaba dukataje mu iterambere, ahacirirwaga abatutsi ubu kakaba ari Akarere karimo gushyirwamo ibikorwa by’iterambere Nk’ikibuga mpuzamahanga cy'indege, Stade, amashuri,Kaminuza n’ibindi.
Murorunkwere Julienne warokokeye kuri Kiliziya ya Nyamata, yagarutse ku rugendo abiciwe aha banyuzemo, vuga ko ivangura ryagaragaraga no mu mashuri bigagamo, ndetse n'abasirikare bo mu kigo cya Gako bagafatanya n'interahamwe mu bikorwa byo gutoteza no kwica abatutsi.
Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Bugesera Mme Bankundiye Chantal yavuze ko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’imyaka 25 bashimira Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha abarokotse Jenoside kwiteza imbere. Yavuze ko gahunda zitandukanye zashyizweho nko kubakira amacumbi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kubakira urugo #Impinganzima abageze mu zabukuru barokotse Jenoside byatumye bagira icyizere cy’ubuzima.
Perezida w'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite Hon Mukabalisa yabwiye abitabiriye uyu muhango ko Kwibuka bifasha abanyarwanda gukuramo amasomo yo gukomeza guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abashaka kugoreka Amateka y’u Rwanda. Yavuze ko ubunyarwanda abantu bahugiyeho bufite agaciro kuruta ibindi byose kandi gushyira hamwe kw'abanyarwanda birimo kugenda byera imbuto ku buryo bugaragara.
Yasabye Urubyiruko kuzirikana ko aribo mbaraga n’amizero y’Igihugu,bityo bakwiye gusigasira ibyagezweho, bagahanga udushya no guharanira impinduka ku banyarwanda n’isi yacu mhri.rusange Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwubatse mu cyahoze ari Paruwasi ya Nyamata, bakaba barahisemo kuyihindura urwibutso rwa Jenoside ku rwego rw’igihugu kubera abatutsi benshi bahaguye n’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. #Kwibuka25