Abayobozi ba Koperative y'abatwara abagenzi ku magare mu Karere ka Rwamagana basabwe gutegura imishinga izateza imbere abanyamuryango ba Koperative

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yasabye abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare bo mu Karere ka Rwamagana gutekereza ku mushinga mugari wababyarira inyungu harimo nko gushinga iduka ricuruza ibikoresho by’amagare n’ibindi kugira ngo Koperative yabo irusheho gukomera kandi iteze imbere abanyamuryango bayo.

Guverineri CG Gasana yabigarutseho mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 27 Ukwakira 2022, ubwo ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Kanyamihigo n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bakoranaga inama n'abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu Mujyi wa Rwamagana baganira ku buryo barushaho gukora kinyamwuga bagakomeza gutera imbere.

Koperative y’abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku igare muri Rwamagana igizwe n’abanyamuryango barenga 1200. Iyi koperative y’abatwara abantu ku igare kuva yabaho nyuma y’imyaka irenga 14 abayibarizwamo bavuga ko hari ibimaze kugerwaho ariko ko urugendo ari rurerure kugirango ifashe abanyamunyamuryango bayo gutera imbere.

Umuyobozi wa koperative, Niyokwizerwa Elias yavuze ko iyi koperative ifite inzu iri mu kibanza baguze ndetse n’ishyamba, yavuze ko kandi bafasha abanyamuryango bayo mu kubishyurira mituweli n’ibindi byinshi.

Yakomeje agira ati: “Ubu twe nk’abayobozi bagiyeho ubu nta gihe turamara, twaje kugira ngo tugire icyo dukosora harimo gucunga neza umutungo wa koperative.”

Guverineri CG Gasana yashimiye abatwara abagenzi ku magare ku kazi keza bakora, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza guharanira ko umwuga wo gutwara abantu ku magare ukomeza gutere imbere, abasaba kubahiriza amategeko kandi bakarwanya abasiga icyasha uyu mwuga bishora mu bikorwa bibi.

Guverineri yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare muri Rwamagana, kunoza imikorere n'imikoranire n'inzego z'ubuyobozi bw'inzego za Leta, no gufatanya mu gushyiraho uburyo n'ingamba zo guteza imbere umwuga wo gutwara abagenzi ku magare. Abayobozi ba Koperative y'abatwara batwara abagenzi ku magare mu Karere ka Rwamagana basabwe gutegura imishinga ibyara inyungu yafasha Koperative gukomeza kwaguka no guteza imbere abanyamuryango bayo.

Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, ACP Kanyamihigo Innocent yasabye atwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Rwamagana kubahiriza amategeko y'umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo,abibutsa ko hakigaragara abafatwa batwara amagare banyoye ibisindisha n'indi myifatire mibi iteza impanuka.

Back