Abatuye muri Centre ya Karangazi basabwe kuyivugurura ngo irusheho gusa neza
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31/10/2019 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara, Umuyobozi w'Akarere,Bwana Mushabe David Claudian n'abandi basuye abaturage batuye muri centre ya Karangazi mu Karere ka Nyagatare baganira nabo ku iterambere rya centre ya Karangazi no kubungabunga umutekano muri rusange.
Guverineri w'Intara yagejeje ku baturage ba Karangazi ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, anabagezaho uho ibikorwa remezo H.E Perezida yabemereye bigeze byubakwa ariko abasaba kujyanisha Centre ya Karangazi n'ibi bikorwa remezo batunganya imbuga n'amapave, bavugurura ibisenge ndetse no gusiga amarangi.
Guverineri kandi yabwiye abaturage ko iterambere Igihugu kigezeho rishingira no ku iterambere bityo ko n'abaturage bafite inshingano zo gufatanya n'inzego z'ubuyobozi mu kubungabunga umutekano no kurwanya icyawuhungabanya.
Abaturage bashimiye Guverineri ku mwanya yabageneye banamugezaho ibyifuzo byabo birimo kuyobora amazi ava mu mihanda yinjira mu mujyi wa Karangazi ariko abamara impungege kuko muri uyu Mujyi hazakorwa imihanda ya kaburimbo ireshya na Kilometero 2Km kandi izaba ifite inzira ziyobora amazi.
Abaturage kandi bemereye Guverineri ko bagiye gukorana n'Akarere mu gushaka ubutaka muri Centre ya Karangazi bwakubakwaho gare y'imodoka, bidasabye kwimura ba nyirabwo.