Abaturage b'umurenge wa Karangazi basobanuriwe uburyo umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub uzafasha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12/06/2019, Ministiri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine ari kumwe na Guverineri Mufulukye Fred n'abandi bayobozi mu nzego zitandukajye bagiranye inama n'abaturage bo mu tugari twa Nyamirama na Ndama babasobanurira uburyo bazakorana n'umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub witezweho kongera umusaruro w’ubuhinzi i Gabiro.
Uyu mushinga w'ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka muri aka gace hateganyijwe kuzakodesha ubutaka bw'abaturage bo muri aka gace ndetse n'abaturage bakagira uruhare muri ibi bikorwa bizakorerwa muri uyu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare District Micomyiza Hanson uhuza ibikorwa by'uyu mushinga yavuze ko umuturage uzakodeshwa ubutaka n'umushinga azajya agumana 25% by'ubuso bwose na bwo buzashyirwamo ibikorwa remezo kimwe n'ibyashyizwe mu cyanya kizakodeshwa, 75% abukodeshe umushinga ku 300,000Frw ku mwaka kuri hegitari Abaturage bafite inzu mu cyanya kizatunganywa ariko bafite andi inzu ahandi, umuturage azahitamo kujya mu nzu zizubakwa cyangwa bahabwe amafaranga anganya agaciro n'inzu basanganywe mu cyanya kizatunganywa.
Minisitiri Dr Mukeshimana yijeje abaturage bafite amazu mu cyanya umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub uzakoreramo ko amazu yabo azagenerwa agaciro maze bubakirwe andi mu mudugudu uzabashyirirwaho, kamdi mu gihe agaciro k'inzu karenze iyo muri uyu mudugudu, umuturage azajya ahabwa amafaranga arengaho. Abaturage bafite inzu mu cyanya kizatunganywa ariko bafite andi inzu ahandi, umuturage azahitamo kujya mu nzu zizubakwa cyangwa bahabwe amafaranga anganya agaciro n'inzu basanganywe mu cyanya kizatunganywa.
Guverineri yamaze impungenge abaturage ababwira ko umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub ugamije kubateza imbere kuko uretse kuba bazabona amazi yo kuhira imyaka ibihe byose, umuturage uzakodeshwa ubutaka azabona amafaranga kandi umushinga uzaha akazi abasaga 4000. Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project uzanafasha abaturage mu gukora ubworozi buteye imbere, aho ha 200 zizakorerwaho ubworozi bw'inka z'umukamo. Nyuma y'ibisobanuro abaturage bahawe, bishimiye uyu mushinga w'ubuhinzi. Furaha Godfrey wo mu Kagari ka Rwabiharamba, umudugudu w'Akayange II na Byagatonda wo mu Kagali ka Nyamirama, Akayange II bavuze ko bishimiye uyu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub kandi ko biteguye kuwubyaza umusaruro.