Abaturage bazajya bishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe

Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr. Patrice Mugenzi ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga n'abandi bayobozi bifatanyije n’Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Kigabiro mu nteko rusange zatangirijwemo uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Sisiteme Imibereho ni uburyo bw’ikoranabuhanga yahurijwemo amakuru yari mu zindi sisiteme zari zisanzweho andi agenda yongerwamo uko abaturage bakomeje kwibaruza kugira ngo igire amakuru ahagije y’umuntu utuye muri buri rugo, atuma gutanga serivisi bishingira ku makuru yizewe.

Urugo rwishyura Mituweli rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme Imibereho yasimbuye Ibyiciro by’Ubudehe. 

Mbere yo kwishyura Mituweli, abagize urugo babanza kureba ko urugo rubaruye muri Sisiteme Imibereho; aho Umuturage akoresha telefone agakanda *195#

Mukantaganzwa Violette yatanze ubuhamya bw’uko mu 2012 yagurishije inka n’isambu yarwaje umwana kuko yari yarinangiye kwishyura Mituweli. Ati “Naje kujya mu kimina cya Mituweli nsubiye kwivuza noneho banca make, nsanga nari naracikanwe. Nta busirimu buri mu kudatanga Mituweli.”

Umuyobozi wungirije wa RSSB, Mme Louise Kanyonga, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024/2025 abakoresha ubwisungane mu kwivuza bangana na Miliyoni zisaga 11 ni ukuvuga 88 % by’abanyarwanda bose, ibi bikaba bigaragaza uruhare rwa buri wese, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye kandi ko Intego uyu mwaka ari uko abaturage bose bagomba kuba bashobora kwivuza bose. 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko mu gihe hasigaye igihe gito ngo umwaka wa Mituweli wa 2024/2025 urangire, abatuye iyi Ntara bageze kuri 90% mu gutanga Mituweli, bigaragaza ko imyumvire yazamutse mu kuyitanga ndetse n'ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye zigize iyi ntara mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kandi binatanga icyizere ko uyu mwaka wa 2025/2026 bose bazayishyura ku gihe. 

Guverineri yasabye abaturage gukosoza imyirondora yabo hakiri kare kugira ngo bihuzwe na Sisitemu Imibereho ndetse  ayo makuru anafashe ubuyobozi mu igenamigambi.

Minisitiri Mugenzi yavuze ko iyi Sisiteme  igamije guhuza amakuru y’imibereho y’abaturage, koroshya serivise no gufasha igenamigambi. Yabashishikarije kwishyura Mituweli kare. Ati “Mubikore mbere twirinda kubikora kuko twarwaye, kuko indwara cyangwa impanuka bidateguza.”

Back