Abaturage b'Umurenge wa Mushikiri bashimiwe uruhare bagira mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2023, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG (Rtd) Emmanuel K. Gasana ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mushikiri mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Kagari ka Bisagara.

Muri iyi nteko; Abaturage b'Umurenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bashimiwe kuba baraje ku isonga mu kwesa umuhigo wo gutanga imisanzu y'ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) 100% umwaka wa 2023-2024. Aba baturage bavuga ko gukorera mu bimina aribyo bibafasha kwesa uyu muhigo ku gihe.

Abaturage kandi basabwe gushyira imbaraga mu:

-Kurwanya ibyaha &gutangjra amakuru ku gihe, hagamijwe kugira umudugudu utarangwamo icyaha

-Kwirinda amakimbirane yo mungo, urugomo n'ibindi byaha

-Gukomeza ubukangurambaga bw'isuku;

-Guhinga ubutaka bwose, hagamijwe kongera umusaruro

-Kwitabira icyumweru cyo gukemura ibibazo by’indangamuntu;

-Gukora cyane no kwirinda kunywa inzoga mu masaha y'akazi

-Kurwanya ubujura bwangiza ibikorwaremezo birimo insinga z'amashanyarazi n'amatiyo y'amazi,.

Back