Abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu

Ku wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mufulukye Fred ari kumwe na Komiseri Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro Jean Louis Kaliningondo n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zikorera muri iyi Ntara bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo gushimira abasora ku nshuro ya 18.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy'Intara mu Karere ka Rwamagana, ufite insanganyamatsiko igira iti: "Dushyigikire Ubucuruzi twubake Ubukungu buhamye"

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF muri iyi Ntara, Ndungutse Jean Bosco yavuze ko abikorera baterwa ishema no kuba Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buha agaciro uruhare rw’abikorera mu bukungu bw’igihugu, yizeza ko bazakomeza gutanga umusoro neza kuko bazi neza ko ariko kwigira kw’Igihugu

Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Kaliningondo yamurikiye Abayobozi n’abasora bo muri iyi ntara ibyavuye mu misoro yatanzwe mu mwaka ushize. Yabasabye gutanga inyemezabwishyu ya EBM no gukomeza gusora neza barwanya magendu.

Ikigo cy'imisoro n'Amahoro cyagaragaje ko Intara yarengejeho miliyari 3.8 y'imisoro y'imbere mu gihugu ku ntego yari yahawe mu mwaka wa 2019.

Guverineri Mufulukye yabwiye abikorera ko umusanzu batanga unyuze mu misoro n'Amahoro bigira uruhare mu iterambere ry'Igihugu n'Imibereho myiza y'abaturage. Yanagarutse kuri bimwe mubikorwa byagezweho muri iyi Ntara nk'imihanda ya Kaburimbo (Ngoma-Bugesera-Nyanza), umuhanda Kabarondo-Akagera Park, Imihanda yubatswe mu Turere dutandukanye, Amasitade (Nyagatare,Ngoma, Bugesera) n'ibindi, shimira uruhare abikorera babigiramo binyuze mu misoro n'amahoro

Yasabye Abasora n'Abaturage gukomeza gufatanya n'ubuyobozi guteza imbere igihugu cyacu batanga imisoro neza, no guhora baharanira kugera ku ntego banakomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya covid-19."

#ThankYou #TAD2020

Back