Abasora bashimiwe ku ruhare bagira uruhare mu iterambere ry'Igihugu
Ku wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022, mu Karere ka Kayonza habereye umuhango wo gushimira abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba no guhemba abitwaye neza kurusha abandi.
Umuhango wo gushimira abasora muri iyi Ntara, byitabiriwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana, Komiseri w'imisoro y’imbere mu gihugu Mme Batamuliza Hajara, Abayobozi b'Uturere, Inzego z'umutekano, Abayobozi b'urugaga rw'abikorera mu Ntara n'abasora baje kwizihiza umunsi wabo.
Komiseri w'imisoro y’imbere mu gihugu Mme Batamuliza Hajara yashimiye abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu, kuko nyuma y'imyaka 25, Ikigo cy'imisoro n'amahoro kigiyeho kugeza ubu hari byinshi byagezweho kandi uruhare rw'abasora rukaba ntagereranywa.
Ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) gitangaza ko mu mwaka wa 2021/2022; Intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 44.8 Frw ku ntego yari ifite ya miliyari 41.7 Frw BINGANA NA 107.4% . Habayeho inyongera ya 29.5%; ugereranyije n’umwaka w'isoresha wawubanjirije (2020/2021).
Umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Ntara, Nkurunziza Jean de Dieu yashimiye Leta uburyo yorohereza abashoramari no kuba yarashyizeho ikigega gitera inkunga abikorera bagizweho ingaruka na COVID-19. Yavuze ko abikorera bazakomeza gusora neza kugira ngo bateze igihugu cyabo imbere.
Guverineri w'Intara CG Emmanuel K. Gasana yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho uyu munsi wo gushimira abasora, avuga ko uyu munsi Intara iwuha agaciro kuko ibyo abikorera bakora bigira uruhare mu iterambere ry'Igihugu, kandi bigahindura ubuzima bw'abaturage.
Guverineri yasabye abasora bo muri iyi Ntara, gukomeza gusora neza no guharanira kuba indashyikirwa , abibutsa kuko nta terambere ryagerwaho hatabayeho gusora neza. "Muri iyi Ntara hari imishinga myinshi irimo gukorwa, haba mu buhinzi n'ubworozi, ibikorwa remezo, ubukerarugendo, Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi bwambukiranya imipaka,...abikorera mwiteguye gute kubibyaza umusaruro?". Guverineri CG Gasana
Guverineri CG Gasana yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego hazashyirwa imbaraga mu bukangurambaga, kubaka inzego z'abikorera (PSF), gukumira Magendu,..kandi ko ubuyobozi buzakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ishoramari no guteza imbere abikorera.