Abashinzwe uburezi basabwe kugira ubufatanye no gukora cyane mu kugera ku cyerekezo cy'Igihugu cy'iterambere rishingiye ku burezi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, yayoboye inama yaguye y’uburezi mu Ntara, igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi muri iyi Ntara, ibibazo birimo no gufata ingamba zo kurushaho kunoza ireme ry'uburezi.
Inama yitabiriwe n’Abayobozi b'Uturere, inzego z'umutekano, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abakozi bashinzwe Uburezi mu Turere , Abayobozi b'ibigo y'amashuri ndetse n'abahagarariye Komite z’ababyeyi n’iz’abarimu.
Abateraniye muri iyi nama by'umwihariko baganiriye ku mitsindire y'abanyeshuri, isuku n'imicungire y'ibigo by'amashuri ndetse n’ibindi bibazo bibangamiye ireme ry’uburezi n’ingamba zo kubikemura.
Atangiza iyi nama, Guverineri Rubingisa yashimiye intambwe imaze guterwa mu burezi muri iyi Ntara, asaba ubufatanye n'uruhare rwa buri wese mu kumva neza inshingano, kuzirikana ibyo asabwa no kubihuza n'icyerekezo cy'Igihugu cy'iterambere rishingiye ku burezi.