Rwamagana: Abahinzi bo mu gishanga cya Cyaruhogo barishimira ko cyatunganyijwe bigatuma umusaruro wiyongera
Kuwa 15 Ukwakira 2025 Ambasaderi w'Igihugu cy'Ubuyapani mu Rwanda H.E Isao Fukushima yashyikirije Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Richards Kagabo Rwamunono ibikorwa byakozwe hatunganywa igishanga cya Cyaruhogo cyuhirwa kuri hegitari 70, ubu amazi akaba agera ku mirima y'abahinzi 567 n'abagera kuri 2,835 bakibonyemo akazi.
Gahizi Appolinaire, umwe mu bahinzi b'umuceri muri iki gishanga cya Cyaruhogo, avuga ko mbere y'uko iki gishanya gitunganywa amazi yageraga ku bahinzi bacye ariko ubu abahinzi b'umuceri batakibura amazi ndetse n'umusaruro wariyongereye uva kuri toni 3 kuri hegitari ugera kuri hegitari 6, agashimira Ubuyobozi bw'Akarere na JICA ku mahugurwa yabahaye ku micungire y'amazi, kwizigamira ndetse n'imibereho y'abakoresha iki gishanga ikaba yarabaye myiza.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yashimiye Ubuyapani ku bufatanye mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu gutunganya Igishanga cya Cyaruhogo no guteza imbere imibereho y'abahakorera ubuhinzi kandi ko Ubuyobozi buzakomeza gukorana n'abahinzi mu kubungabunga ibyakozwe no kongera umusaruro w'umuceri.
Imirimo yo kubaka ingomero z'amazi za Bugugu, Cyimpima na Gashara no kuhira Igishanga cya Cyaruhogo yatangiye mu mwaka wa 2019 ikaba yararangiye itwaye FRW 73,245,332 ku nkunga ya JICA. Iki gishanga cyuhirwa ku burebure bwa Km 2.8.