Abahinzi barasabwa gufata neza umusaruro wabonetse no kwitegura igihembwe cy'ihinga cya 2025B
Ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Eric Rwigamba ari kumwe na Guverineri w’Intara y’I burasirazuba Rubingisa Rubanza n'abandi bayobozi bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'abaturage b'Umurenge wa Kigabiro mu nteko rusange zateraniye mu Kagari ka Nyagasenyi.
Aba bayobozi babanje gusura abahinzi bo muri Koperative KOHUNYA ihinga ibigori n'ibishyimbo mu Kagari ka Nyagasenyi. Guverineri Rubingisa yashimiye abitabiriye inteko n’abahinzi bibumbiye muri Koperative KOHUNYA, ihinga ibigori mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro, asaba abahinzi kubungabunga umusaruro babonye mu gihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2025A ntibawupfushe ubusa, anabasaba kwitegura neza igihembwe cya kabiri cy’ihinga cya 2025B.
Umunyamabanga wa Leta Rwigamba, yashimiye abahinzi ku mirimo n’ibikorwa byabo bakora kuko ubuhinzi butunze Abanyarwanda, abasaba gufata neza umusaruro babonye, gukomeza kuwufata neza birinda abamamyi no gutegura igihembwe cya kabiri cy'ihinga cya 2025B.