Abageze mu zabukuru basabwe gutoza abato uburere n’ubumenyi

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwasabye abo mu turere twa Gatsibo na Nyagatare gusigasira ubumenyi bafite kandi bagatoza abato umuco n’imyitwarire myiza, kugira ngo bazabarage Igihugu cyiza.

Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira, ku nsaganyamatsiko igira iti”Abageze mu zabukuru isooko tuvomaho”.

Mu Ntara y’Iburasirazuba wizihirijwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore Akagari ka Simbwa, ahahurijwe abaturage ba Kabarore ndetse n’aba Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

Guverineri CG Emmanuel Gasana ashima abageze mu zabukuru kuko ibyo bakoze bitabaye impfabusa, kuko baharaniye ko Abanyarwanda bongera kuba umwe.

Yabasabye gukomeza kwifata neza bagasigasira intekerezo zabo n’ubumenyi bwabo bagatoza abato umuco, uburere n’imyitwarire myiza. Ati “Icyo tubasaba ni ukwifata neza bagasigasira intekerezo zabo n’ubumenyi bagatoza abato umuco, uburere, imyitwarire myiza ndetse n’ubwo bumenyi kugira ngo bazabarage u Rwanda rujyanye n’intekerezo nk’izabo”.  Avuga ko abakuze bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bashimiye ubuyobozi budahwema kwita ku byiciro byose by’abaturage nta we basize inyuma, bavuga ko bishimiye ko nabo batekerejweho bagashyirirwaho uyu munsi basaba abato kubigiraho kuko hari byinshi baba babarusha.

Sikubwabo Samson ni umusaza w’imyaka 66 yagize ati: “Abato bakwiye kutwigiraho kuko hari ubumenyi tubarusha tukabagira inama z’uko bakwiye kwitwara mu muryango nyarwanda n’indangagaciro zigomba kubaranga.”

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru wahujwe n’Inteko z’abaturage ndetse no gutangiza ukwezi kwahariwe kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Back