Igihembwe cya mbere cya 2021 A cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Kayonza

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, mu gutangiza ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2021 (season 2021A).

Mu gutangiza iki gihembwe cy'ihinga 2021A, byabereye kuri Site ya Kayongo, ahari ubutaka buhuje ku buso bwa hegitari 120 mu Tugari twa Murundi na Karambi. Abahinzi basobanuriwe uburyo bwo gutera ibigori bakoresheje inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire mvaruganda n’iy’imborera).

Guverineri Mufulukye yasabye abaturage guhingira ku gihe ndetse no guharanira ko ubutaka bwose bubyazwa umusaruro kugira ngo hazaboneke umusaruro mwinshi, iyi Ntara ikomeze kuba ikigega cy'Igihugu.

Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yashimiye abahinzi uburyo bahuje imikoreshereze y’ubutaka,abasaba gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure,ifumbire mvarugana n'imborera) muri iki gihembwe kugirango hazaboneke umusaruro mwinshi utunge imiryango yabo n'abanyarwanda muri rusange.

Yasabye abahinzi gukorana bya hafi n'Abashinzwe ubuhinzi kugirango babagire inama zatuma ubuhunzi bwabo butera imbere.

Yabwite abahinzi ko ubuhinzi bufite uruhare rukomeye mu iterambere. "Abahinzi muri abantu bakomeye, namwe muharanire ko ibyo mukora, mubikora neza bibateza imbere bigateza imbere n'Igihugu muri rusange". Minisitiri Dr Mukeshimana

Muri iki gihembwe cy'ihinga cya 2021A, muri iyi Ntara hateganyijwe guhingwa ubuso busaga ibihumbi magana abiri mirongo itatu n'icyenda (239,177Ha).