Guverineri Mufulukye yifatanyije n'Abatuye Umurenge wa Tabagwe mu gutangiza igihembwe cy'ihinga

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2020, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu Ntara, Komiseri wa Polisi Emmanuel Hatari, Umuyobozi w'Ubugenzacyaha @RIB_Rw mu Ntara, Rutaro Herbert n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage b’Umurenge wa Tabagwe, mu Karere ka @NyagatareDistr mu gutangiza igihembwe cy'ihinga 2021A muri aka Karere.

Gutangiza iki gihembwe cy'ihinga cya 2021A, byabereye kuri site yo mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Gishuro, ahateganyijwe guhingwa ibigori ku buso bwa hegitari 20 n'ibishyimbo kuri hegitari 6.

Abahinzi babanje gusobanurirwa uburyo bwo gutera ibigori bakoresheje inyongeramusaruro (imbuto n’ifumbire mvaruganda n’iy’imborera).

Guverineri @Fredrwanda yibukije abaturage ko iki aricyo gihembwe cy’ihinga kibonekamo umusaruro mwinshi, abasaba guhingira ku gihe kandi bagakoresha inyongeramusaruro kugirango umusaruro uzashobore kuboneka nk’uko byitezwe.