Iburasirazuba: Abagize urugaga rw'abikorera PSF bagabiye inka 100 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, rwagabiye inka 100 zihaka imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zatanzwe mu mirenge yose igize iyi Ntara mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Nyakanga 2020, kibera mu Karere ka Bugesera ahatanzwe inka eshanu ku miryango itanu itishoboye, izindi 95 zitangwa mu yindi mirenge yose igize iyi Ntara.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko iki gikorwa bagihuje no kwibuka abikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banahitamo koroza abayirokotse kugira ngo bagire imibereho myiza.
Yagize ati “Ubundi twari tumenyereye gutanga inka imwe muri buri Karere tugatanga inka zirindwi, ariko muri uyu mwaka twaravuze tuti nk’abikorera ko tuziko aritwe mbaraga z’igihugu kandi tuziko tugomba gushyigikira no kuremera bagenzi bacu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni gute twakongeramo imbaraga? Nibwo bemeje ko twatanga inka imwe muri buri Murenge tukongeraho n’izindi zifasha abandi bantu zikaba 100.”

Abahawe inka bigeze kuzitunga, zinyagwa muri Jenoside yakorewe abatutsi
Bamwe mu borojwe izi nka babwiye IGIHE ko atari bwo bwa mbere bari boroye inka, ahubwo ko bari bazoroye zikaza kunyagwa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Karigenzi Jean Baptiste ufite imyaka 74 utuye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Maranyundo, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yongeye korora, ngo yabiherukaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bamwiciraga abana umunani n’umugore, bakanamunyaga inka zose.
Ati “Ubu rwose ndishimye cyane bampaye inka nziza, iyi nka izamfasha kongera kwiyumvamo ko ntunze inka, nywe amata n’abana banjye, kera narintunze inka nyinshi, baziririye hano i Nyamata, ubu ni ukongera gutangira korora bundi bushya.”
Mukanemeye Francine wigeze korozwa inka ariko abagizi ba nabi bakayica, yavuze ko inka yahawe igiye kumufasha kubona agafumbire, abana be bakanywa amata ku buryo imibereho yabo izarushaho kugenda neza.
Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Igihugu, Robert Bafakurera, yavuze ko impamvu abikorera basigaye bagira uruhare rugaragara mu guteza imbere abaturage batishoboye ari uko bashyigikiwe na leta kandi nta vagura ribabonekamo. Yasabye abahawe inka kuzifata neza zikazabagirira umumaro mu mibereho yabo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yashimiye ubuyobozi bwa PSF ku nkunga ikomeje gutanga mu guteza imbere abaturage, abasaba gukomerezaho mu kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’umuturage.
Ati “Hari ibikorwa byinshi dusanzwe dufatanya ariko kuba barazirikanye ko hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye gukomeza gufashwa mu buryo butandukanye bwatuma batera imbere, rwose ni igikorwa cyiza.”

Guverineri Mufulukye yasabye abaturage baremewe inka kuzifata neza, kandi zikabafasha mu bikorwa by’iterambere.
Ati “Abaremewe uyu munsi ni ikimenyetso cy’urukundo mweretswe, izi nka muhawe turabasaba ko muharanira kubaho neza mukirinda guheranwa n’amateka, muhitemo kubaho neza kandi izi nka muzazifate neza ntizizagire ikibazo icyo aricyo cyose.”
Izi nka zose uko ari 100, buri imwe irahaka aho zifite amezi ari hagati y’atatu n’atanu mu rwego rwo korohereza umuturage kubona umukamo n’inyungu mu gihe cya vuba.