Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22

Minisitiri w'Intebe Dr Edauard Ngirente yatangije gahunda yo kubaka ibyumba by'amashuri mu rwego rwo kunoza ireme ry'uburezi hagabanywa ubucucike n'ingendo ndende abanyeshuri bakora. Ni gahunda yatangirije ku ishuri ribanza rya Kabirizi, mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena, yanaberega hirya no hino mu gihugu, kuko  Minisiteri y’Uburezi itangaza ko  biteganyijwe ko mu Rwanda hubakwa ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932;  kuva ubu kugeza muri Nzeri 2020 kugira ngo hakemurwe ikibazo by’ubucucike mu mashuri mu gihugu hose, ndetse n’icya bamwe mu bana bagikora ingendo ndende bajya ku kwiga.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga  ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbaraga zidasanzwe mu gukemura burundu kandi mu gihe gito ibibazo byose bikibangamiye imyigire y’abana bikagira n’igaruka ku ireme ry’uburezi, binyuze mu muvuduko wo  kubaka ibi byumba by’amashuri ubundi byagombaga gutwara imyaka ibiri.

Yagize ati "Iyo gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi, abanza n'ayisumbuye irasubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry'uburezi ariko iby'ingenzi navuga ni bitatu: icya mbere ni ukugabanya umubare w'abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo bakeya  bashobora kwigishwa mwarimo agashobora kubacunga neza no kubakurikirana. Ibyo ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri. Ikibazo cya kabiri dusubiza ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya mu mashuri. Icya gatatu ni ukorohereza mwarimu wigisha. Nk'uko mubizi, umwarimu wigisha abana 100 mu ishuri rimwe biramugora kurusha uwigisha 50 cyangwa 40.

Muri iyi gahunda yo kubaka amashuri dutekereza ko irangira vuba mu mezi atarenze atatu tkubaka amashuri arenze ibihumbi 10. Guverinoma y'u Rwanda yabishyizemo imbaraga nyinshi cyane kandi inzego zose turafatanyije."

Akarere ka Nyagatare ni ko Karere kazubakwamo ibyumba by’amashuri byinshi mu gihugu hose, aho biteganyijwe ko hazubakwa ibigera ku 1 240. Bishingiye ku miterere yako ndetse no kuba ari ko Karere kanini mu Rwanda kandi kanatuwe cyane, ni nako kagaragaramo ku buryo bw’umwihariko ibibazo by’ubucucike bw’abanyeshuri ndetse n’ikibazo cy’abana bagikora ingendo ndende bajya kwiga. 

Icyumba kimwe cy’ishuri mu bigera ku bihumbi 22 505 bizubakwa hirya no hino mu gihugu cyagenewe intebe 23 kikazigirwamo n’abanyeshuri 46. 

Muri iyi gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihugu hose hazubakwamo amashuri y’imyuga yiyongera ku yari asanzwe, nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.

Minisitiri w'Intebe yagize ati "Ubu rero muri iyi gahunda yo kubaka amashuri, turubaka amashuri 81 y'imyuga yiyongera ku yandi yari asanzwe ku buryo ahantu hari hasanzwe ishuri ryiga imyaka 12 twongeraho imyuga umwana urangije imyaka 9 akaba yakomereza imyuga aho ngaho cyangwa akaba yakwiga ibindi bisanzwe, akaba afite amahitamo."

Uretse ibi byumba by’amashuri, mu gihugu hose hazanubakwa ubwiherero bugera ku bihumbi 31 932. Leta y’u Rwanda ivuga ko hakenewe uruhare rukomeye rw’abaturage n’izindi nzego mu kwesa uyu muhigo. Minisiteri y’Uburezi yo ivuga ko ubu bwiyongere bw’ibyumba by’amashuri buzatuma n’umubare w’abarimu nawo wiyongera, aho kuva mu kwezi kwa Cyenda  ubwo amashuri  azaba asubukuwe, hazakenerwa abarimu abagera ku bihumbi 29 biyongera ku bari basanzwe.