U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire

Kuwa Gatanu, tariki ya 21/02/2020, uRwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanaga w'Ururimi Kavukire ku nshuro ya 17 ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Kirehe, byitabirwa n'ibyiciro bitandukanye by'Abanyarwanda.

Ni ibirori byaranzwe n'imbyino zo mu rurimi shami rw’Ururashi rukoreshwa muri aka Karere ndetse n'ubutumwa butandukanye bukangurira abantu gukoresha neza Ikinyarwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Dr Nyirahabimana Jeanne  yashimiye abateguye uyu munsi; asaba buri wese kugira uruhare mu kurinda ikinyarwanda ibyonnyi no kumirwa n’izindi ndimi. Mu izina rya Guverineri, yahaye ikaze mu Ntara, abitabiriye ibi birori, avuga ko kuba uyu munsi wizihirijwe muri iyi Ntara byabaye umwanya mwiza wo kwerekane ubukungu abatuye iyi Ntara bafite mu rurimi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari umurange ntasimburwa Abanyarwanda barazwe n’abo bakomokaho bityo ko buri munyarwanda akwiye guhora arusigasira akanarwigisha abana be kugira ngo na we azarubarage. Yasabye ababyeyi kugira impungenge zo kuba batavuga rumwe n’abana babo,  mu Kinyarwanda kinoze, kandi ko babikomora ku bakurambere bityo ko nabo bafite inshingano zo kubiraga ababakomokaho.

Insanganyamatsiko yo kwizihiza uyu munsi igira iti “Dukoreshe Ikinyarwanda Kinoze twese”.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yateguye ibikorwa byo kwizihiza uriya munsi, yawujyanye i Kirehe ahavugwa Ikirashi nk’ururimi shami, mu rwego rwo gusigasira izi ndimi na zo zifatwa nk’abana b’ururimi kavukire. Hon Bamporiki yavuze ko ururimi shami na rwo rukwiye kubungwabungwa kuko ruba rubitse ubumwe n’imbaraga z’abaruhuriyeho.

Uyu Munsi wizihizwa none washyizweho  n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bumenyi,Uburezi, n'Umuco( UNESCO) mu Gushyingo 1999 mu rwego rwo gushyigikira indimi z'abatuye isi, gusabana no kunga ubumwe.